Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera Polisi yeretse itangazamakuru abashoferi batatu bafashwe baha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, barimo umwe washatse guha umupolisi 1000 Frw amubwira ko ari amazi amuguriye.
Abafashwe ni Karegeya Andre Renatus, Habiyambere Vedaste, Nzabonimana Alphonse na Kalimunda Francois(Tandiboyi),bafatiwe mu muhanda Kigali-Bugesera.
Karegeya avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ni umushoferi w’imodoka nini ziheka imitwaro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yanyuze ku bapolisi imodoka yari atwaye itujuje ubuziranenge yinginga umupolisi ngo amubabarire, amaze kumubabarira amuha amafaranga y’u Rwanda igihumbi avuga ko ari amazi amuguriye.
Ati ” Ndemera ko ibyo nafatiwemo ari ruswa kuko umupolisi twahuye imodoka yanjye ifite amapine abiri ashaje bigaragara. Namugezeho i Gahanga nerekeza mu Bugesera arampagarika arabibona, namusabye imbabazi arazimpa, amaze kuzimpa musaba kumugurira amazi, yahise amfatira mu cyuho ndimo kumuha icyo gihumbi cyo kugura amazi yo kunywa.”
Habiyambere Vedaste atwara imodoka ya minibisi itarwa abagenzi Kigali-Bugesera, atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Avuga ko yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu yo kugura amazi yo kunywa.
Ati “Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nari mvuye i Kigali ntwaye abagenzi mu Karere ka Bugesera, nageze ku mupolisi arampagarika ambaza ibyangombwa ntafite mubwira ko nta cyangombwa cy’ubuziranenge mfite. Yahise ambwira ko imodoka igomba gufungwa, natangiye kumuhendahenda musaba kundeka nkamusigira amazi yo kunywa, muri uko kumuha amazi yo kunywa(amafaranga ibihumbi bitanu) yahise amfatira mu cyuho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bashoferi bajya mu muhanda babizi ko ibinyabiziga batwaye hari ibyo bitujuje babona bafashwe n’abapolisi bagatangira gushaka kubaha ruswa. Yabibukije ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko gutwara ikinyabiziga kitujuje ibyagombwa bishobora guteza impanuka mu muhanda.
Ati” Abapolisi barabizi ko batagomba kurya ruswa n’ababigerageje mujya mubyumva kenshi ko tubirukana mu kazi, turabasaba gukomeza gufata abantu bagerageza gutanga ruswa. Icyo duhora dukangurira abaturarwanda ni uko nta serivisi bemerewe kugura, niba bafatiwe mu ikosa bage bemera ibihano bareke gutanga ruswa.”
CP Kabera yakomeje avuga ko u Rwanda rufite uburyo rubeshejeho abapolisi barwo ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rufite uko rutegura imikorere y’abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, uko bakajyaho, uko bagasimburanwaho uko bafata amafunguro n’ibindi.
Ati “Abaturage nibazajya babona abapolisi bahagaze bajye bamenya ko barimo kubacungira umutekano, ibyo kuvuga ngo barabagurira amazi cyangwa ngo barabahemba mu buryo budateganyijwe n’amategeko ntabwo byemewe.”