RIB yaburiye abishora mu bucuruzi bwizeza inyungu z’umurengera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umuburo ku baturarwanda bajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.

RIB yaburiye abishora mu bucuruzi bwizeza inyungu z’ umurengera

RIB yavuze ko ubu bucuruzi ababukora bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, banakangurira uwashoyemo gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo azabone ya nyungu hashingiwe ku mubare w’abo yinjije.

RIB yavuze ko hari companies nk’izitwa Ujama United Family, Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall, 7th Generation Network, Economy Driver zisaba abantu binjiramo gutanga 100,000 Frw bakazahabwa 800,000Frw, basabwa gutanga 500,000 Frw bakazahabwa 4, 000, 000Frw, abasabwa gutanga, 1, 350, 000Frw bakazahabwa 9, 000, 000Frw n’izindi zikora nkazo.

Uru ruhererekane rw’amafaranga (Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme) bugamije ubwambuzi bushukana bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda.

RIB irashimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ibyo bikorwa by’ubwambuzi bushukana ubu hakaba hamaze gufatwa abantu barindwi ndetse ibikorwa byo gufata n’abandi babigizemo uruhare birakomeje.

RIB irasaba abantu bose babifiteho amakuru kuyatanga kuri sitasiyo za RIB zibegereye cyangwa bakifashisha telephone cyangwa kuri E-Mail.

RIB kandi irasaba abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga kubuvamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Arien Kabarira Urwibutso / UMUSEKE.RW