RIB yashyikirijwe Abapolisi bagaragaye mu mashusho bakubita imfungwa

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB  binyuze ku rukuta rwa Twitter rwatangaje ko rwashyikirijwe Abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bari guhondagura uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre.

Babiri mu bapolisi bagaragaye bakubita ibipfunsi imfungwa dosiye yabo yashyikirijwe RIB

Uyu Nshimiyimana yakubiswe n’Abapolisi bambaye sivile ku wa 13 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Musanze.

Uburyo yateruwe n’abo Bapolisi n’uko yinjizwaga mu modoka akubitwa ibipfunsi biri mu byazamuye uburakari bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Aba bapolisi bagaragara mu mashusho ari bane bambaye imyenda ya sivile bateruye mu maboko Nshimiyimana Jean Pierre, babiri bafashe amaguru abandi bafashe amaboko bamukorana urugendo rw’intambwe nke maze bamutsindagira mu modoka ya sivile.

Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe n’Abapolisi bambaye imyenda ya gisivile ari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

Polisi yakomeje ivuga ko “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise na bo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Benshi mu babonye ayo mashusho bavugaga ko Polisi yari gukoresha uburyo bwa kinyamwuga aho kurengera ku muntu bakamuhondagura bunyamaswa.

- Advertisement -

Nyuma y’umunsi umwe ibi bibaye, ku wa 15 Gicurasi RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yashyikirijwe aba Bapolisi babiri.

Ubutumwa buvuga ngo “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

Ubutumwa bwa mbere butabariza uyu mugabo wakurubanwe na Polisi i Musanze bwashyizwe kuri Twitter na Yusuf Sindiheba Umunyamakuru wa Radio/Tv10.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW