RIB yatangije mu mashuri gahunda igamije gukumira ibyaha byo gusambanya abana n’ibiyobyabwenge

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangije mu bigo by’amashuri gahunda igamije gukumira ibyaha birimo ibyo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Abanyeshuri basobanuriwe uburyo ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bikorwa.

Ni gahunda yatangirijwe muri Lycee de Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, Abanyeshuri bo muri iki kigo bahawe ikiganiro kuri ibi byaha, uko bikorwa n’uko byirindwa bahabwa n’umukoro wo kubirwanya bivuye inyuma.

RIB ivuga ko ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, urubyiruko rujya rubigwamo akaba ariyo mpamvu  igirango ibumvishe uruhare rwabo rwo kurwanya ibi byaha ndetse no kubyirinda kugira ngo ejo hatazagira uzabigwamo.

RIB iti ” Tuzi ko urubyiruko nk’uru n’abana biga, iyo umwana yiga aba agomba kwiga ibizamugirira akamaro hato ejo atazagwa mu byaha nk’ibyo ngibyo ugasanga ibyo yize bipfuye ubusa, ni inshingano za RIB nazo zo kwigisha.” 

Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’ubugenzacyaha, Madame Isabelle Kalihangabo , yabwiye aba banyeshuri  ko ibyaha byo gusambanya abana ndetse no kunywa ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bihangakiyikishije igihugu ariyo mpamvu amategeko abihana yagiye “akomezwa” kugira ngo “akange” n’ufite ubushake cyangwa n’uwabikoze ahanwe by’intangarugero.

Yifashishije imfashanyigisho y’indirimbo ‘Papa’ y’umuhanzikazi Butera Knowless, Madame Kalihangabo yasabye abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali kutishora mu busambanyi kuko byabagiraho ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateguwe,kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugira ihungabana mu mutwe no kureka ishuri.

Madame Isabelle Kalihangabo yasabye abanyeshuri kugendera kure ibintu byose byakwangiza ejo heza habo.

Mu kiganiro n’abanyeshuri yabasabye kudahishira ababashuka bagamije kubasambanya ko bakwiriye kujya batanga amakuru ku gihe aho babonye ibi byaha.

Hari umuturage witwa Ndayisaba wahoze akoresha ibiyobyabwenge akaza kubivamo, ubu ni umudozi w’imyenda  yabwiye aba banyeshuri ko nta keza k’ibiyobyabwenge.

Yagize ati ” Usibye kukwicira ubuzima nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, ndabasabye muzabigendere kure kugira ngo muzavemo abantu bakomeye bazakorera Igihugu bafite ubuzima bwiza.”

- Advertisement -

Ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu hari umubyeyi witwa Diane watanze ubuhamya n’ubuzima bushaririye yabayemo ubwo yabeshywaga n’uwigize umugiraneza bamenyaniye kuri Facebook nyuma akamwizeza akazi keza muri Kenya yagerayo akamugurisha mu Gihugu cya Koweit mu buryo atarazi.

N’amarira menshi uyu mubyeyi yabwiye aba banyeshuri inzira y’umusaraba yanyuzemo muri icyo gihugu cy’Abarabu asoza ashimira Leta y’u Rwanda yamufashije kuva muri ubwo bucakara asaba abanyeshuri kwirinda ababizeza ibitangaza mu mahanga  ati ” mwitonde mushishoze amahanga arahanda.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda batangije mu mashuri bizera ko izatanga umusaruro kuko mu bana basambanywa harimo abana b’abanyeshuri ndetse ko hari n’abanyeshuri bashobora kugwa muri ibyo byaha byo gusambanya abana.

Yagize ati ” iyo ubaburiye kare, bakabyirinda nta shiti umusaruro uzaboneka.”

Dr Murangira avuga ko hagati y’abana bari mu cyiciro cy’imyaka 15 na 17 bari mu bibasiriwe cyane akaba ariyo mpamvu batangije iyi gahunda mu mashuri kuko abana bafite iyi myaka bari mu mashuri.

RIB ivuga ko itazihanganira abasambanya abana, abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abacuruza abantu ko amategeko azabahana yihanukiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dr Thierry B Murangira avuga ko iyi gahunda izatanga umusaruro.
Umuyobozi wa Lycee de Kigali yavuze ko bagiye gukaza Anti Crime Club mu rwego rwo gukumira ibyaha.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW