Rubavu: Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda bigaragambije

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021, mu Karere ka Rubavu hazindukiye imyigaragambyo y’abakozi basaga 250 bakorera  uruganda rw’icyayi rwa Pfunda basaba ko ruzamura umushahara wabo kuko uwo bahembwa utakijyanye n’igihe.

Aba bakozi bahuriza ku kuba bamaze imyaka isaga 10 bahembwa umushahara wa Frw 15, 000 batongezwa kandi ubuzima n’imibereho byarazamutse akaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’uruganda kubaha agaciro.

Aba bakozi biganjemo abakorera imirimo abayobozi (abatetsi) ndetse n’abahinzi bahagaritse akazi birara mu muhanda bakora imyigaragambyo bavuga ko babayeho mu buzima bubi budahuye n’agaciro kari ku isoko.

Mu bakozi 1600 bakorera Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, 101 ni bo bafite amasezerano y’akazi abandi bakora nta masezerano ndetse nta n’ubwishigizi bafite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

Abakozi 250 basabye ubuyobozi bw’uruganda kubongeza umushahara nyuma y’imyaka 10 bahembwa ibihumbi 15

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -