Rubavu: Hafatiwe abasore n’inkumi bava i Kigali bakajya kwishimisha muri hotel no muri lodges

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze tariki ya 02 na tariki ya 03 Gicurasi mu Mujyi wa Rubavu hafatiwe abasore n’inkumi 62 bagiye mu bikorwa bitandukanye byo kwinezeza batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba basore n’inkumi ngo bahuriye muri Group WhatsApp basezerana kujya i Gisenyi kwinezeza bafashwe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu ijoro rya tariki ya 30 Mata 2021, nabwo mu Mujyi wa Rubavu hari hafatiwe abagera kuri 76.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko bariya bantu bose baba ari urubyiruko kandi abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bakajya kwinezeza mu Mujyi wa Gisenyi nk’uko byajyaga bigenda mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda.

Polisi ivuga ko ibyo urubyiruko rukora ubu binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi ati ”Hari 22 bafashwe tariki 3 Gicurusi saa tanu, bafatiwe  muri hoteli yitwa Elevent barimo gucuranga imiziki isakuza cyane bibangamira abaturage batabaza Polisi.”

Yavuze ko Abapolisi bagezeyo basanga bameze nk’abari mu birori banywa inzoga z’amoko yose, babyina barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.

CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 02 Gicurasi mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe urubyiruko 40 na bo barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Avuga ko aba na bo umubare munini ari abari bavuye mu Mujyi wa Kigali.

Mu ijoro rya tariki ya 30 Mata hari hafashwe urubyiruko 76 na bo bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi barimo gutembera gusa.

- Advertisement -

CIP Karekezi yagize ati ”Umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugendwa, ariko muri iki gihe harimo kugaragara urubyiruko ruva i Kigali bakaza ari amatsinda bagateranira mu mahoteli no mu  nzu z’amacumbi (Lodges). Bose ntabwo baba bipimishije icyorezo cya COVID-19 nta n’ubwo baba bubahirije amabwiriza agenga ba mukerarugendo, nta cyakwizeza ko hatarimo abanduye COVID-19.”

Yakomeje asaba abantu kutirara bakibuka ko icyorezo ntaho cyagiye ndetse no mu Mujyi wa Gisenyi baba bajemo kirahari.

Ati ”Ba nyiri amahoteli bagomba kujya babanza kureba ko abakiriya babo bipimishije icyorezo cya COVID-19 kandi banubahirize andi mabwiriza  yose bahawe harimo kureba ko buri mukiriya yambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune n’ibindi.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera, kwambara agapfukamunwa n’ibindi benshi muri aba ntibabikozwa

Imibare y’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda ku itariki ya 03 Gicurasi 2021

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW