Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we Melinda Gates
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we Melinda Gates

webmaster webmaster 04/05/2021 8:37

Aba bombi, Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko bashyize iherezo ku rushako rwabo rumaze imyaka 27.

Melinda Gates na Bill Gates bari bamaranye imyaka 27 babana nk’umugore n’umugabo

Itangazo bombi basohoye rivuga ko: “Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gukora ibintu bitandukanye ku rukundo rwacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana.”

Muri iri tangazo Bill Gates yashyize kuri Twitter, avuga ko babashije kurera abana babo batatu ndetse bakubaka ikigo “Bill & Melinda Gates Foundation.” gikorera ku isi kigamije guteza imbere imibereho y’abayituye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Bombi biyemeje gukomeza gusenyera umugozi umwe mu gukorera kiriya kigo, ariko bavuga ko batazongera kubana nk’umugore n’umugabo mu buzima bundi basigaje imbere.

Bill Gates afite imyaka 65 y’amavuko, Melinda Gates afite imyaka 56, bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill Gates.

Ni umuryango w’abaherwe, Bill Gates ni umuntu wa kane ukize cyane ku isi, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

- Advertisement -

Ubukire bwe abukesha kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen – wapfuye mu 2018, bayishinze mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ‘softwares’ nyinshi.

Melinda Gates we bivugwa ko atunze miliyari 70 z’amadolari ya America.

Basoza itangazo bagira bati “Turasaba umwanya no kutinjirirwa mu buzima bw’umuryango wacu mu gihe dutangiye ikerekezo cy’ubuzima gishya.”

Ifoto y’umuryango yo muri 2019 umwana wabo Jennifer (ari hagati), Rory (iburyo) na Phoebe (ibumoso) ubu umukuru afite imyaka 25, undi 21 umuto 18
Ifoto yo mu 1995 Bill Gates na Melinda Gates bitana Cheri na Chouchoue

AMAFOTO@Dailymail

UMUSEKE.RW

 

You Might Also Like

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere

Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro

RIB yafunze abayobozi ba koperative banyereje arenga Miliyoni 160Frw

webmaster 04/05/2021 8:37 04/05/2021 8:37
Share
Inkuru ibanza Rubavu: Hafatiwe abasore n’inkumi bava i Kigali bakajya kwishimisha muri hotel no muri lodges
Inkuru ikurikira Béchir Ben Yahmed washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye ku munsi w’Itangazamukuru
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Uwiteka yaremye ibishya mu buzima bwe- Umuramyi Svensson yegukanye Sauda-AMAFOTO
Imyidagaduro
Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye
Imikino Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’
06/12/2023 4:17

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?