Rubavu: Umutingito wangije bimwe mu bikorwaremezo birimo n’amashuri

Mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, umutingito uri ku gipimo cya 5,1 wangije umuhanda wa Kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi werekeza kuri Stade Umuganda unangiza inzu 10 zirimo iz’ubucuruzi ndetse n’amwe mu mashuri n’inzitiro z’ibigo.

Umuhanda wiyashijemo kabiri nyuma y’umutingito ukaze wabaye i Gisenyi mu Mujyi.

Ni umutingito ukomeje guhangayikisha Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryakeye Abaturage b’i Gisenyi bavuga ko ntawigize ahengeka umusaya kubera gutinya ko inzu zabagwaho ndetse n’ubuyobozi bwari bwabasabye kuba maso kugira ngo umutingito utagira abo uhitana.

Hari Abaturage baraye hanze mu mbuga bubacyeraho, hari n’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abahisemo kuryama muri Rond Point yinjira mu Mujyi wa Gisenyi.

Abahanga bavuga ko uyu mutingito ufite inkomoko mu Kiyaga cya Kivu watewe n’ubwivumbagatanye bw’amazuku buri kubera mu nda y’Isi nyuma yiruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Mu Mujyi wa Gisenyi, Umuhanda wa kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi mu Mujyi rwagati ujya kuri Stade Umuganda Rubavu wiyashijemo imitutu.

Usibye uyu muhanda hari n’indi mihanda ikomeje kugenda yiyasa kubera ubukana bw’umutingito.

Inzu zirimo akabyiniro ka ‘Coton Club’ ahazwi nko kuri Labamba mu Mujyi wa Gisenyi yangijwe n’umutingito ndetse n’inyubako irimo akabyiniro ka ‘Sky Nevada’ yangiritse ku buryo bukomeye.

Hari inzu y’ubucuruzi ituranye na Radiyo y’Abaturage ya Rubavu na yo yangijwe n’umutingito, abakorera muri iyi nzu batangaje ko hari ibikorwa byabo byangiritse bakaba bahisemo kuba bahagaritse akazi ngo ahato itabagwaho.

Mu Kagali ka Byahi inzu zigera kuri zirindwi ni zo zimaze gusenywa n’umutingito ni mu gihe hari n’izindi nzu ebyiri z’ahitwa mu Gafuku bene zo bari mu marira kuko ntaho gukika umusaya bagifite nyuma y’ko zisenyutse.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hagikorwa ibarura ry’ibyangijwe n’uyu mutingito uri ku gipimo cyo hejuru mu Karere ka Rubavu.

Umutingito kandi wasenye amwe mu mashuri bituma abana bigira hanze, hari n’inzitiro z’ibigo by’amashuri zasenyutse bituma Abarezi n’Abanyeshuri bagira ubwoba.

Imiryango y’ubutabazi yatangiye kwisuganya kugira ngo ibe yafasha abagizweho ingaruka n’umutingito ukomeje no kumvikana hirya no hino mu Gihugu.

Kuva Nyiragongo yaruka, imitingito mito mito yakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse mu gitondo cy’uyu munsi humvikanye undi mutingito uri ku gipimo cya 4,7.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Nyiri SKY NEVADA avuga ko yahahombeye ibintu byinshi.
Inzu y’ubucuruzi yegeranye na Radiyo y’Abaturage ya Rubavu yangijwe n’umutingito.
Ibigo by’amashuri muri Rubavu byasenywe n’umutingito.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW