Sergio Martin yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru y’urukundo rw’umuryango ukennye

Umuhanzi Rukundo Serge uzwi mu muziki nka Sergio Martin yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Safari’, yakomoye ku nkuru mpamo y’umuryango ukennye mu cyaro ufite urukundo ruhamye n’icyizere cy’iterambere.

Afuwa Tuyisenge Umunyamideli, umukinnyi wa Filime wafashije Sergio Martin mu mashusho y’indirimbo ‘Safari’

Sergio Martin yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Safari’ nyuma ya ‘Nyumva’ yaherukaga gusohora.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro mu kuyasanisha n’inkuru yaririmbye. Agaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka Afuwa Tuyisenge muri Serie igezweho yitwa ‘Animateri Series’ n’izindi.

Sergio Martin yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wamuganirije iby’urukundo n’ubuzima bw’ubukene abanyemo mu cyaro n’umugore we.

Ati “Buriya ubona abantu bagenda baba bafite ibibazo bitandukanye, umugabo yambwiye inkuru y’urukundo rwe n’umugore we n’ubuzima babanyemo mu cyaro numva binkoze ku mutima bimpa isomo nasangiza abandi.”

Sergio Martin avuga ko kubera ubuzima bukakaye, uyu mugabo yahisemo gusiga umugore we mu cyaro akajya mu Mujyi wa Kigali gushakisha akazi atabibwiye umugore.

Ati “Uribaza kubyuka umugabo akareba hirya hino akabura icyo agaburira umugore n’abana? Byari bikomeye kugera aho umugabo afata umwanzuro ajya gushaka ubuzima i Kigali kugira ngo akorere urugo. Yaje i Kigali umugore atabizi aremera abaho nabi akora akazi kose ashakira ihaho urugo rwe.”

Mu ndirimbo, Sergio Martin aririmba yishyize mu mwanya w’uwo mugabo.

Ati “Ntiyibagirwaga urukundo rwe yasize mu cyaro, amutekereza kenshi amuvugisha kuri telefone amagambo arema umutima, urukundo ruba ari rwose.”

- Advertisement -

Bitewe n’uko uyu mugabo atari umunebwe abwira umugore we ko kumusiga atari urwango ari amahitamo yo gushaka aamafaranga ngo bazatsinde umukeno.

Mu ndirimbo, umugore asabwa n’umunezero ubwo umugabo atahana ihaho batangira ubuzima bwo kutigunga kubera inzara.

Sergio Martin yavuze impamvu yahisemo gukoresha Afuwa muri ‘Safari’

Yagize ati “Afuwa ni umukobwa mwiza w’umuhanga, nashakaga umukobwa wakwisanisha n’ubu buzima ni we nahisemo ntiyangora kandi abikora neza cyane, azi ibyo arimo ndamushimira cyane.”

Sergio Martin abarizwa mu nzu ifasha Abahanzi ya ‘Kaya Music Entertainment’, ahuriramo n’Umuraperi witwa IGABE Apple Gold uri mu bagezweho i Rubavu.

Amajwi y’indirimbo ‘Safari’ yakozwe na Producer Meira ukorera muri Umushanana Records mu gihe amashusho yayobowe anatunganywa na Otto Shamamba”.

Sergio Martin umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW