The Same yakoze indirimbo nshya ‘No Stress’ biyemeza kuyobora amatsinda ya muzika mu Rwanda

Itsinda rya The Same rikorera umuziki mu Karere ka Rubavu ryashyize hanze indirimbo nshya bise ‘No Stress’ batangaza ko bagiye gukora ibikorwa bibaha ububasha bwo kuyobora amatsinda akorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda.

The same ni itsinda ry’abanyamuziki rikorera mu karere ka Rubavu mu njyana ya Aforbeat, RnB na Dancehall

The Same ni itsinda rya muzika rimaze igihe mu muziki  mu Rwanda. Bamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye bagiye bakorana n’abahanzi bazwi mu Rwanda n’izabo ku giti cyabo.

Iri tsinda kandi riri mu matsinda arambanye mu muziki Nyarwanda kuko amenshi batangiranye yagiye asenyuka, hari n’andi matsinda yaje nyuma yaryo abari bayagize batagicana uwaka.

The Same yaherukaga gukora indirimbo yitwa ‘Rwuzuye’, yasohotse ku wa 06 Kanama 2020 amezi asaga icyenda yari yihiritse nta ndirimbo nshya bakora, iri tinda ngo ryatewe n’uko ubukungu budahagaze neza kubera ingaruka za Covid-19.

Iyi ndirimbo ‘No stress’ bayishyize hanze ku wa 19 Gicurasi 2021, bemeza ko yabatwaye imbaraga nyinshi kuko amajwi (Recording) yakozwe n’uwitwa Kilier Beat i Gisenyi mu gihe yanononsowe (Mixing& Mastering) na Bob Pro mu Mujyi wa Kigali.

Amashusho yafashwe anatunganywa n’abakora Video batatu  bazwi mu Karere ka Rubavu harimo uwitwa Shaffy Ace, Dave East na Iriza Ben.

Ni indirimbo banditse biteze ko izakora ku mitima y’abantu benshi kuko ifite inkuru ishingiye ku buzima busanzwe bwo kuta ryaryana.

Jay Luv umwe mu bagize The Same ati “Hari igihe abantu bakundana ariko buri umwe afite target kuwundi baba bagitandukana gato umwe akigira ahandi , twebwe rero nka The Same Abiru, tukavuga tuti aho kuba tubeshyana mu rukundo kandi wenda turi inshuti twabaho dukorerana serivisi zose zishoboka nta Stress.”

REBA Ibiganiro by’ubwenge kuri YouTube Channel UMUSEKE TV UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Biteze ko iyi ndirimbo izababera imbarutso yo kongera kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika Nyarwanda maze bakajya ku ruhembe rwo kuyobora amatsinda akorera umuziki mu Rwanda dore ko benshi mu bakurikira umuziki bahamya ko aba basore basubiye inyuma n’ubwo bo atari ko babibona.

The Same, Bavuga ko kuba indirimbo zabo zitakirenga umutaru nka mbere batasubiye inyuma ahubwo byatewe n’ibihe bitoroshye iri tsinda ryaciyemo ariko rigahagarara kigabo ntirisenyuke nk’ibimaze kumenyerwa ku matsinda ya hano mu Rwanda.

Jay Luv yagize ati ” Ntabwo The Same yasubiye inyuma hari imyaka isaga 2 yatambutse mugenzi wanjye akora wenyine, byadusabye kugaruka twiga uko ikibuga gihagaze, ubu batwitege twize byinshi “

Akomeza avuga ko urwego itsinda ryabo ririho atari rubi kandi atari na rwiza kuko bari mu matsinda agikora umuziki mu yatangiye cyera ko bagiye kongera ibikorwa kugira ngo bayobore amatsinda akora muzika mu Rwanda.

Bati ” Kubera Covid-19 yagiye igira benshi ikoma mu nkokora byatumye kumenyekanisha indirimbo bitajya ku rwego rwo hejuru ariko ndagira ngo nkubwire ko The Same yagarutse kandi izanye imbaraga zirenze iza mbere, tugiye kuyobora.”

The Same izwi mu ndirimbo zakunzwe yakoranye n’abaraperi  nka Ama G The Black , Odaa Paccy, Bull Dog n’abandi.

Babwiye UMUSEKE ko abahanzi bakorera Muzika mu Karere ka Rubavu bakigorwa no kumenyekanisha indirimbo zabo mw’itangazamakuru ry’i Kigali kubera ubushobozi ndetse no kuba inzu zitunganya umuziki i Rubavu zitaragera ku rwego rwiza nk’i Kigali no kuba ntabashora imari mu muziki muri aka Karere ibyo bikaba biri mubindindiza abahanzi bahakorera umuziki.

Itsinda rya The Same rizwi nk’Abiru ryashinzwe mu mwaka wa 2011 nyuma y’isenyuka ry’itsinda ryitwaga Abami ku Kirwa, rigizwe na Imanizabayo JMV uzwi nka J. Fary na Serge Munyagisenyi wiyise Jay Luv mu muziki.

Kanda hano urebe indirimbo No Stress ya The Same bafata nk’imbarutso yo kongera kwamamara mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW