Seleman Dicoz uba mu Bubiligi yasohoye Album nshya ‘The Source of Love’

Seleman Uwihanganye  benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Seleman Dicoz yashyize hanze Albumu ye ya gatatu yise ‘The Source of love’ yatangiye gukoraho mu myaka itandatu ishize.

  Album ‘The Source of Love’ igizwe n’indirimbo 10 z’urukundo rw’umwimerere.

Ni Album igizwe n’indirimbo 10 z’urukundo rw’umwimerere, yemeza ko izanyura abakundana bose, ikurikira Album ebyiri zayibanjirije ari zo ‘Ngwino’ na ‘Kiberinka’.

Muri iyi Albumu Seleman Dicoz yongeye kwereka abakunda ibihangano bye ko hari intambwe ikomeye umuziki we umaze kugeraho ndetse akaba anafite inyota yo gutera indi ntambwe ikomeye kugira ngo agere ku rundi rwego rukomeye.

Seleman Dicoz yabwiye UMUSEKE ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kuko yari ahugiye kuri iyi Album akaba yizera ko igiye kugarura izina rye ku ruhando rwa muzika.

Yagize ati “Nibyo koko maze igihe ntasohora indirimbo nyinshi nk’uko byahoze, ariko narindi gutegura iyi Album kandi ngiye kuyimenyekanisha cyane, ari na ko ntegura izindi ndirimbo zizaba zigize Album ya 4.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi muri rusange, Seleman Dicoz yavuze ko nta gitaramo cyo kumurika iyi Album (Album Launch) kizabaho ko azifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo igere ku bantu benshi.

Akomeza avuga ko mu gihe Covid-19 izatangira agahenge azahita ategura igitaramo cyagutse cyo kuyimurika imbona nkubone.

- Advertisement -

‘ The Source of Love Album’ iriho indirimbo za Seleman Dicoz zakunzwe mu bihe bitandukanye nka Pommes, Ndakubona yakoranye na Jay Polly, Nikupende, Holidays, Mukobwa Millions, Kamwe yakoranye na Washington wo muri Uganda, ibanga n’izindi zose zikaba ziri kuri shene ye ya youtube zikazajya no ku mbuga zicururizwaho indirimbo zikomeye ku isi.

Seleman Dicoz utuye mu Bubiligi yatangaje ko intego ye nk’ibisanzwe ari uguhesha isura nziza muzika Nyarwanda i rwotamasimbi by’umwihariko ku mugabane w’uburayi.

 

Reba hano Indirimbo Holiday ya Seleman Dicoz iri kuri Album ‘The Source of Love’

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW