Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye Urukiko kudakurikirana abasilikare b’Abafaransa baregwa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere Parike y’i Paris yatangaje ko itabonye ibimenyetso byerekana ko ingabo z’Ubufaransa zakoze ibyaha bya Jenoside cyangwa ngo zifatanye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yavuze kandi ko itegeko ryo mu kwa munani 2006 riteganya ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ridashobora gukirikizwa kuko ryabayeho nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda.
Ni yo mpamvu Pariki yasabye ko abasirikare b’Ubufaransa baregwa biriya byaha batakurikiranwa.
Pariki igira iti “Nta bufasha na bumwe bwagaragaye ingabo z’Ubufaransa zatanze mu gihe cy’ubwicanyi, nta nahamwe izo ngabo zifatanyije n’umugambi w’ubugome wari warokamye abakoze Jenoside, nta na hamwe ingabo zifashe zanga gutabara ahakorwaga ibyaha byibasira inyoko muntu hegendewe ku masezerano ya kera.”
Umushinjacyaha Rémi Heitz, w’i Paris, avuga ko mu bijyanye no gutumiza abantu kwisobanura, ‘kuba ingabo zitaratabaye bishobora gufatwa ‘nko gutererana abantu bari mu kaga’, icyo kikaba ari icyaha gishobora gukurikiranwa n’uyu munsi.
Icyemezo cya nyuma ku gushyingura iriya dosiye kizafatwa n’Abacamanza bakuriye urwego rw’ubugenzancyaha, (Juges d’instruction).
Abanyarwanda 6 bareze ingabo z’ubufaransa gutererana Abatutsi bakicwa mu Bisesero
- Advertisement -
Anketi zari zaratangiye mu 2005 ziturutse ku birego Abanyarwanda batandatu batanze mu kwezi kwa Gashyantare 2005, bavuga ko abasilikali b’Ufaransa bari mu butumwa bwo kurengera kiremwamuntu mu Rwanda (Turquoise) bafashije abakoze Jenoside.
Mu rwego rwo kubikoraho anketi, Umucamanza Brigitte Raynaud wo mu rwego rw’Ubugenzacyaha yageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2005 guhura n’abatanze ibirego.
Bamubwiye ko abasirikare b’Abafaransa bari muri Turquoise bafashe abagore ku ngufu, kandi ko borohoreje abicanyi kunyereza Abatutsi, ndetse ko banabafashije kubica.
Pparike y’i Paris yatangaje ko itabonye ibimenyetso byerekana ko ingabo z’Ubufaransa zakoze ibyo byaha.
Imiryango itari iya Leta yo isaba ko habaho iperereza ryimbitse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba muri Leta y’Ubufaransa ya kera no mu ngabo bakagaragara hegendewe kuri raporo zasohotse vuba zigaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: RFI
UMUSEKE.RW