Umuhanzikazi Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie basezeranye kubana akaramata

Umuhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Ifashabayo Dejoie.

Ifashabayo Slyvain Dejoie na Clarisse Karasira ubwo bamaraga gusezerana kubana akaramata

Ni umuhango bakoze bashyigikiwe n’ababyeyi babo, inshuti zabo n’abavandimwe.

Basezeranye imbere y’Imana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 gusa.

Umurinzi w’Igihango Gasore Serge ni we wari ‘Parain’ wa Ifashabayo Dejoie mu gihe Clarisse Karasira yahisemo umuhanzikazi Liza Kamikazi nka ‘Marraine’ we.

Mu bitabiriye ubukwe bwa Karasira na Ifashabayo harimo Hon Tito Rutaremara, Hon Jean d’Arc Mukakalisa, Hon Uwimana Console na  Mama Cecile wo mu muryango w’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Mu bazwi mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda bitabiriye ubukwe bwabo barimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Nyakwigendera  Mutamuliza Annonciata wari uzwi nka Kamaliza.

Basezeranyijwe na Pasiteri Ndahayo Raphael wo muri Christian Life Assembly aho basanzwe basengera ku isaa 10h00 kugeza isaa 11h00.

Ku wa 18 Gashyantare 2021, nibwo basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Umuhanzikazi Liza Kamikazi na Clarisse Karasira yabereye Maraine
Karasira,Kamikazi na barumuna ba Clarisse Karasira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW