Abafite imicungire y’umutungo wa Leta mu nshingano bavuze ko kwitaba PAC kubera amakosa bigiye kuba amateka

webmaster webmaster

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twose mu Rwanda, bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gucunga neza abakozi n’umutungo wa Leta ngo kwitaba PAC kubera imicungire mibi bibaye amateka.

Aba bayobozi nibatsida ikizamini bazaba bemerewe kuba abanyamuryango b’iki kigo Mpuzamahanga.

Iki cyemezo bakigarutseho ubwo basozaga amahugurwa arebana no gucunga imishinga kinyamwuga (Project Management Professional).

Umunyamabanha Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko hari icyuho cyagiye kigaragara mu gucunga ingengo y’Imali ndetse n’imishinga itarizwe neza igahombya Leta.

Yagize ati: “Aya ni amahugurwa mpuzamahanga turifuza ko yasigira aba bayobozi ubumenyi kugira ngo banoze ibyo bakora hatabayeho ibihombo.”

Dusengiyumva yavuze ko hari n’aho usanga umushinga uba wakorewe inyigo, amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa akaba menshi ku yateganyijwe mu ngengo y’Imali.

Bwana Dusabiymva Samuel, avuga ko aba bayobozi bazaziba icyuho cyagaragaraga mu kunyereza umutungo wa Leta.

Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kigali Niyongabo Joseph avuga ko hari abakoraga amakosa yo gucunga nabi umutungo wa Leta, bitwaza ko batari babizi, cyangwa bakavuga ko hari amwe mu masomo batigeze babona.

Yagize ati: ”Ntacyo tuzongera kubona twireguza imbere ya PAC kuko iby’ingenzi kandi bikoreshwa mu rwego mpuzamahanga twabihawe”

Niyongabo yavuze ko ubu bumenyi bazabukoresha bafasha na bagenzi babo batabonye amahirwe yo gukurikirana iri somo.

Ati ”Hari n’abatangiye kuryozwa umutungo wa Leta banyereje cyangwa bacunze nabi.”

- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru mu Mujyi wa Kigali avuga ko nta rwitwazo ruzongera kubaho kuko ubumenyi bakeneraga babuhawe.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa Kigo cy’Igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo (Rwanda Management Institute) Nshimyumuremyi Vincent de Paul, yavuze ko mu nzego zari zisanzwe zikurikirana imicungire mibi y’umutungo n’Imali bya Leta, hagiye kwiyongeraho n’iki kigo mpuzamahanga gushinzwe gucunga imishinga kinyamwuga kuko babaye abanyamuryango bacyo.

Yagize ati:”Iyo ubaye umunyamuryango w’iki kigo hari ibyo ugomba gukurikiza, iyo utabyubahirije ngo witwararike utakaza ubunyamuryango”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 22 nibo bakurikiranye amasomo mu gihe cy’iminsi 5, hiyongeraho n’abandi bayobozi 5 bashinzwe imali n’umutungo mu bigo bya Leta bitandukanye.

Bitaganyijwe ko aba bayobozi bazakora ikizamini, kugira ngo abazatsinda babashe kwemererwa kuba abanyamuryango b’iki kigo mpuzamahanga gifite icyiciro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI, Nshimyumuremyi Vincent de Paul, avuga ko mu nzego bitabaga hagiye kwiyongeraho n;iki kigo Mpuzamahanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga