U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gupima Covid-19 hifashishijwe imbwa

webmaster webmaster

U Rwanda rwakiriye imbwa 5 zatojwe kwihumuriza zigatahura ahari COVID-19, ni umushinga watangijwe na Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanya na Ambassade y’Ubudage.

Ni ubwa mbere ubu buryo bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu kwifashisha izo mbwa mu kugaragaza uwanduye Covid-19.

Iri gerageza ryatangirijwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021,

Gutangiza icyo gikorwa byitabiriwe n’Umuyobozi wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs, Felix Namuhoranye, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, ari na we wagitangije ku mugaragaro.

Ubu buryo kandi bugamije kugabanya igihe ndetse n’ikiguzi cyatangwaga ku bipimisha Koronavirusi kuri kiriya kibuga cy’indege ndetse no mu bikorwa bihuza abantu benshi.

Dr Nsanzimana yavuze ko iryo gerageza rizamara amezi atanu (5), rikazatangira hifashishwa imbwa eshanu.

Yagize ati “Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by’abantu banduye Covid-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo.”

Ni umushinga ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 30 by’amayero.

Nk’uko Polisi y’Igihugu ndetse na RBC babigaragaje , abagenzi bipimisha nta ho bahurira n’imbwa uretse ibipimo byabo. Kandi gufata ibipimo bizatangirana n’abagenzi baza baturutse hanze ku bushake bwabo bwo kugira uruhare muri iri gerageza.

Izi mbwa zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye Covid-19, imbwa imwe ikaba  ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy’iminota 2 bitewe n’ubwoko bwayo.

- Advertisement -

Ziriya mbwa 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe.

Usibye gupima Covid-19, izi mbwa zifite ubushobozi bwo gupima n’izindi ndwara zirimo Diyabete n’izindi zitandukanye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW