Abanyarwanda baributswa ko gukoresha ibiti by’imishoro bihanwa n’amategeko – Min. Mujawamariya

webmaster webmaster

Gutema amashyamba  n’imwe mu nkomoko y’ibiza byinshi byibasira isi,  birimo amapfa, inkangu, ubushyuhe bukabije n’ibindi byinshi, niyo mpamvu kuri uyu wa gatanu   ubwo u Rwanda  rwifatanyije n’isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka  w’ibidukikije   Minisiteri y’Ibidukikije yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko gutema ibiti biteze bihanirwa n’amategeko.

Usanga ku nzu ndende zubakwa bukakisha ibikwa ibiti by’imishoro biteze neza

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo urugaga rw’abikorera (PSF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) , ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ndetse n’abandi.

Minisitiri Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc mu ijambo rye yibukije Abanyarwanda bose ko gutema ibiti biteze (imishoro y’ibiti )  bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Tuributsa Abanyarwanda ko gukoresha  imishoro y’ibiti n’ibindi bikorwa nko guhinga mu buhumekero bw’ibiyaga, gukoresha  amashashi ndetse na pulastiki zikoreshwa rimwe bihanwa n’amategeko  kuko byangiza ibidukikije.”

Ibi Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yabikomejeho bitewe n’uko abenshi mu bubatsi, ibiti by’imishoro nibyo bifashisha mu kubaka inzu, kandi iyo bitemwe biteza ingaruka mu kwangiza ibidukikije ndetse n’ubukungu burahazaharira.

Itegeko nº 47bis/2013 ryo ku wa 28/06/2013  rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ribuza ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano no kwangiza amashyamba.

Rivuga ko “Kizira gukoresha ibiti by’imishoro n’ibikwa kuko bitemwa ari byinshi cyane maze ibidukikije bikangirika.”

Ministeri y’ibidukikije ikunze kugira inama abubaka ko mu gihe bagiye kubaka bakoresha ibyuma cyangwa imbaho kandi  igakangurira buri wese ubibonye kumenyesha inzego z’umutekano zimwegereye.

Minisitiri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yagiye kenshi agaragaza ko kuba hakorwa ibikorwa byo gutera amashyamba, bikaba bigaragaza ko Igihugu giha agaciro  kanini  amashyamba mu mibereho ya buri munsi.

- Advertisement -

Imwe mu ntego u Rwanda rwari rwarihaye kuzageraho muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, kwari ukugira amashyamba ateye kuri 30% by’ubuso bw’igihugu, bingana na kilometero kare 7.901,4.

Ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse iranarenzwa biba 30,4%, ni ukuvuga kilometero kare 8.006,7.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amategeko ahana abantu bakoresha bene ibi biti biteze
Ministiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

TAGGED: