Kigali: Baratabaza kubera urugomo rw’abana banywera TINERI i Nyabisindu na Nyagatovu

webmaster webmaster

I Nyabisindu mu Mujyi wa Kigali hadutse udutsiko tw’abana badukanye kunywa ikiyobyabwenge kirusha ubukana Kole, kikaba ari umuti usanzwe ukoreshwa mu bwubatsi uzwi nka TINERI ufungura irangi.

Aba bana birirwa bazerera banakorera urugomo Abaturage.

Ni udutsiko tw’abana b’abahungu n’abakobwa bo mu kigero cy’imyaka 6 na 14, bagaragara nk’aho batagira iwabo ariko bahafite nk’uko bamwe babyivugira.

Umunota ku munota muri Nyabisindu ahitwa mu Marembo ndetse no ku Isoko ry’ibiribwa no muri Nyagatovu, aba bana baba batambagira ntacyo bishisha bacometse ku mazuru agacupa karimo TINERI bakurura umwuka wayo.

Bamwe muri bo iyo imaze kubaganza usanga bahondobereye ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi kubera ubukana bw’iyi TINERI.

Aba bana kandi usanga baravuye mu ishuri, hari n’abava ku ishuri bagasanga bagenzi babo bakinywera icyo kiyobyabwenge.

Abemeye kuganira na UMUSEKE bahuriza ku kibazo cy’imbereho mibi ndetse n’intonganya zo mu miryango bakomokamo, hari n’abatazi aho ababyeyi babo batuye “Ngo bahisemo kwibera ab’umuhanda.”

Uwitwa Manirampa ufite imyaka 12 avuga ko iyo yanyweye TINERI aba yumva nta kibazo na gito afite mu buzima, ngo TINERI imumara ibibazo.

Yagize ati “Iyo nanyweye TINERI mba numva ntuje, nta kintu na kimwe cyankanga, nibagirwa induru nahoragamo za Mama na Papa basinze.”

Avuga ko iyo afite amafaranga 150Frw biba bihagije ko yirirwa ari mu munyenga (Swingi) ko n’ibyo kurya ntacyo biba bimubwiye.

- Advertisement -

Hakizimana w’imyaka 9 na we ati “Njyewe iwacu simbona ibyo kurya, ntitunafite aho turara kuko inzu twabagamo bayidusohoyemo bituma nza hano kwishakira icyo kurya.”

Uwayesu, umwangavu w’imyaka 11 wari ufite agacupa ka TINERI ati “Iwacu bavuze ko nabibye amafaranga 500 bahita banyirukana ngo nzagaruke nyazanye nanjye sinasubirayo none nibanira n’abandi hano bwakwira tukajya kwiryamira.”

Bavuga ko umwe muri bo agenda akagura Litiro ya TINERI kuri Frw 5000 maze na we akaza akayibacuruzaho. TINERI banywa babapimira guhera ku giceri cya Frw 100 kuzamura bitewe n’amafaranga bafite.

Aba bana ku masaha y’umugoroba usanga bagandagaje ku Kibuga cya Nyagatovu abandi bakoraniye ku Ruganda rwo kwa Gafuku bakoze uruziga banywa TINERI, byibura bava mu mayira isaa 22h00 z’ijoro bakajya kuryama mu gishanga kiri munsi y’urwo ruganda abandi bagataha iwabo.

Abaturage bavuga ko aba bana babajujubya kuko bagira urugomo ndetse bakaba bafite n’ingeso yo kwiba, ngo iyo urangaye gato mu ngo banura imyenda hari n’abaterura inkono ziri ku mbabura.

Abaturage bahuriza ku kuba aba bana bafatwa bagashyikirizwa imiryango yabo abatayifite bakajyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo ubuzima bwabo bubashe kwitabwaho kuko hari abamaze kwangirika mu mutwe ku buryo bugaragara.

Inzego z’umutekano zigerageza kubakura mu duce bagize nk’ingando n’ubwo baba banyanyagiye henshi, iyo hakozwe umukwabu bucya abo bana bose bagarutse kwinywera TINERI ntacyo bishisha.

Aba bana bava mu muhanda mu masaha y’ijoro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW