Mu gihe u Rwanda ruri gukora Raporo isaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ishyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi nka hamwe mu hantu hagaragara urusobe rw’ibinyabuzima bitakigaragara ahandi, bamwe mu baturage baturiye NYUNGWE bavuga ko bizaba ari ishema ku Rwanda no ku Banyarwanda ishyamba ryabo rigiye mu mutungo w’isi.
Itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’umuco ndetse n’amateka basuye inkingero z’iyi Parike.
Mugendashyamba Emmanuel, umwe mu batuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe wahoze ari umuhigi na rushimusi akabaza kubireka, avuga ko ishyamba rya Nyungwe rishyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi bizatuma rirushaho kwitabwaho no kubungabungwa ndetse risurwe cyane n’abakerarugendo, bazanire inyungu u Rwanda bitume abagifite imyumvire nk’iyo yahoranye yo kuryangiza bayireka.
Ati “Jyewe ubuhigi no gushimuta inyamaswa zo muri Pariki nabikuye ku mubyeyi wanjye, kuko na we yari umuhigi, nahoraga mpanganye n’abarinda ishyamba, wasangaga ntega ingurube z’ishyamba n’izindi nyamaswa zo muri Nyungwe, mbese nahoraga nanjye nsa nk’inyamaswa kubera kudakaraba n’uburyo nabaga nambaye byonyine.”
Akomeza avuga ko yahindutse, ku buryo ishyamba rishyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi uburinzi buzarushaho kwiyongera bitume n’abaturage baryubaha cyane bitewe n’inyungu rizabagezaho.
Bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga amashyamba muri IPRC Kitabi bemeza ko Nyungwe nishyirwa ku murage w’isi ari inyungu ikomeye kuri bo ndetse no ku Rwanda n’isi yose muri rusange, bakavuga ko bizabafasha mu kubonamo imirimo nk’abantu bize ibijyane no kwita ku mashyamba bakiga no hafi yaryo.
Ange Imanishimwe, Umuyobozi Nhingwabikorwa wa BIOCOOR, umuryango utari uwa Lata ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, avuga ko Nyungwe ari hamwe mu hantu hagaragara urusobe rw’ibinyabuzima n’inyamaswa zitakiboneka ahandi ku isi.
Avuga ko arenga 70% by’amazi akoreshwa mu Rwanda aturuka muri iri shyamba, ukaba ari umwe mu myihariko y’iri shyamba. Akavuga ko nirishyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi bizafasha ishoramari kwiyongera ari benshi ndetse n’ubushakashatsi bwiyongere mu Rwanda by’umwihariko muri iyi Pariki.
Ati “Iyo hamaze kugaragarara ko uwo murage abantu bose bamaze kuwumenya, abasura aho hantu bariyongera, abatuye aho hantu bagatangira kubonamo akazi bikabaha amafaranga, mbese ishoramari ririyongera.”
- Advertisement -
Ngoga Teresphore, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi, avuga ko iyo barebye ahandi hantu hari mu murage w’isi basanga hari ibyo Nyungwe yihariye bituma basaba ko ishyirwa mu murage w’isi.
Ngoga ati “Nyungwe ni ishyamba rigari ryo mu misozi miremire muri Africa nzima, imaze igihe kinini ibungabunzwe neza ntakiyihungabanya, imbibi zayo zimaze igihe kinini zidahinduka ku buryo umutungo ubungabunzwe uzaramba igihe kirekire.”
Ngoga avuga ko kuba harimo amoko menshi y’inyamaswa atakiboneka ahandi ndetse n’amoko menshi y’inyoni yabonetse bwa mbere muri Nyungwe, ari bimwe mu bigaragaza ko Nyungwe ufite amahirwe menshi yo gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi.
Kugeza ubu hirya no hino ku isi harabarurwa ahantu hatandukanye 1121 hashyirwe ku rutonde rw’umurage w’isi harimo ahantu 213 hibyanya bya za pariki, 869 hajyanye n’umuco.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW/HUYE