AMAFOTO: Myugariro Muvandimwe yambitse impeta umukobwa “utuje kandi umwumva”

Muvandimwe Jean Marie Vianney, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Police FC yateye ivi yambika impeta ya fiançailles, Umwari Rurangwa Irene uzwi nka Soleil.

Kuri Muvandimwe n’umukunzi byari ibyishimo

Bavuga ko bamaze imyaka 8 bakundana.

Uyu muhango wabaye  mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Muvandimwe Jean Marie Vianney  agaruka ku kintu yamukundiye, yavuze ko ari umukobwa utuje kandi umushyigikira.

Ati “Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Kimwe n’abandi bantu bakundana, na bo ngo bagiye bashwana bagatandukana ariko bakongera bakiyunga kugeza uyu munsi ubwo bafataga umwanzuro wo guhitamo kuzabana akaramata.

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse bazasezerana imbere y’amategeko muri iki Cyumweru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW