Amashimwe kwa Rideman, ubu ni ababyeyi b’abana 3 nyuma yo kubyara impanga

Umuraperi ukomeye mu Rwanda, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ndetse akiyita “Rusake” we n’umuryango we bari mu byishimo byo kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

Riderman yavuze ko yatunguwe no kubyuka akumva ko babyaye impanga, avuga ko yishimiye abakobwa babiri bungutse

Uyu muhanzi uvugwaho imyitwarire myiza no kuba ari inyangamugayo akaba umugabo ubereye urugo, yatangaje ko mu Cyumweru gishize ari bwo mu muryango we bibarutse impanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rideman yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko tariki 13 Kamena 2021 “naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu mbyuka tariki 14 Kamena ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Yavuze ko ubusanzwe umuntu agira inzozi ariko “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe ku mubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku Baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye muri Kanama 2015, bari basanzwe bafite umwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bagize abana batatu nyuma yo kwibaruka izi mpanga z’abakobwa babiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -