Ange Kagame yasobanuye uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’abana babo

Ange Ingabire Kagame yagaragaje uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’abana bato babinyujije mu dukino bagirana na bo, avuga ko ubusanzwe gukina n’umwana muto bimufasha gukuza ubwonko.

Ange Kagame ari mu bukangurambaga bwa UNICEF bujyanye n’ukwezi ko kuzirikana imikurire y’abana

Ni ubutumwa bukubiye mu mashusho y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF bukaba bujyanye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw’umwana.

Muri ayo mashusho Ange Kagame avugamo ati “Ndi umubyeyi unyuzwe”, nyuma y’uko ku Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.

Yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingirakamaro kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire ye n’abandi bigena imikurire y’ubwonko bwe.

Ibintu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubuzima bw’umwana gukura neza:

Ange Kagame agira ati: “Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko muri kamere y’umwana gukina ni cyo gikorwa cy’ibanze. Birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye cyangwa akaba adafite ubuzima bwiza, bizamugora gukina.

Umwana atangira gukina akivuka. Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro (senses). Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Nyuma impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo.

Ikintu cy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo “Kwiganana”.

Bertrand akina n’imfura ye na Ange Kagame

- Advertisement -

UMUSEKE.RW