Babuwa Samson wakiniraga Kiyovu Sports yayisezeyeho ashobora kwerekeza muri Rayon

webmaster webmaster

Nyuma y’umwaka akinira Kiyovu Sports, rutahizamu ukomoka muri Nigeria yasezeye kuri iyi kipe avuga ko byari byiza gukorana na bo. Amakuru ahari ni uko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports.

Babuwa Samson yatandukanye na Sunrise FC yakiniye imyaka 4 asinyira Kiyovu umwaka umwe atanzweho agera kuri miliyoni 7Frw

Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Gasogi United 1-0, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Babuwa Samson yasezeye kuri Kiyovu Sports.

Yagize ati “Byari urugendo rwiza twagiranye na Kiyovu Sports, ariko nta kundi ngomba kubasezera. Nzabakumbura mwese kandi mbifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere. Murakoze cyane Kiyovu.”

Umuseke wamenye ko uyu mukinnyi ari mu biganiro na Rayon Sports, ishobora gutandukana n’Umunye-Congo, Luvumbu.

Muri Gicurasi 2020 nibwo  Babuwa Samson yatandukanye na Sunrise FC yakiniye imyaka 4 asinyira Kiyovu umwaka umwe atanzweho agera kuri miliyoni 7Frw.

Mu mwaka ayimazemo yagiye ahura n’imvune za hato na hato zatumye adatanga umusaruro yari yitezweho, muri shampiyona ya 2020-21 yatsinze ibitego 3 mu mikino 5 bakinnye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -