Bidutera ipfunwe n’ikimwaro kubona hari bamwe muri twe bijanditse mu bwicanyi – Dr. Tuyishime

webmaster webmaster

Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr.Tuyishime Emile yavuze ko bibatera ipfunwe kubona hari bamwe mu baganga bijanditse mu bwicanyi.

Umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Nyanza avuga ko bibabaje kuba hari bamwe mu baganga bijanditse mu bwicanyi

Kuri uyu wa 25 Kanama 2021 Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Emile Tuyishime yavuze ko bibatera ipfunwe n’ikimwaro kuba hari bamwe mu baganga bijanditse mu bwicanyi bagatatira igihango cy’ibyo barahiriye.

Ati “Birababaje kubona hari bamwe muri twe (abaganga) bagombaga guharanira gutanga ubuzima bw’abarwayi bakagira uruhare ndetse bakijandika mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Dr.Emile yakomeje ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye ubwo bafataga umwanzuro ukomeye wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi none hakaba hamaze kubakwa igihugu cyiza kizira amacakubiri.

Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imirimo rusange (DM) Nkurunziza Enock wari umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka, yashimye abakozi b’ibitari by’akarere ka Nyanza, anabibutsa ko umuganga azi agaciro k’ubuzima ku buryo nta mpamvu yo kuba bamwe muri bo bakwijandika muri Jenoside.

Ati “Umuganga azi agaciro k’ubuzima rero nta kwiye kuba umwe mu bambura abantu ubuzima kuko ubuzima ni ikintu gihenze cyane.”

Kugeza ubu imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ivuga ko abantu 35 ari biciwe mu bitaro bya Nyanza. Abakozi b’ibitaro banagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, kikaba ari igikorwa gikozwe ku nshuro ya 27.

Abakozi b’ibitaro bacanye urumuri rw’icyizere
Abakozi b’ibitaro bagabiye inka umukobwa wiciwe sebukwe wakoraga mu bitaro bya Nyanza
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abakozi b’ibitaro Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

- Advertisement -

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA