Perezida Buhari  ntakigiye kwivuriza mu Bwongereza

webmaster webmaster

Perezida  wa Nigeria Muhammadu Buhari yasubitse urugendo yari afite mu Bwongereza aho byari biteganyijwe ko ajya kwivuza guhera kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Buhari ntakigiye kwivuriza mu Bwongereza ku mpamvu itatangajwe

Ku wa Kane Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byari byasohoye itangazo bivuga ko hari gahunda yo kujya mu Bwongereza kugira ngo Abaganga bakomeze gukurikirana ubuzima  bwe.

Buhari w’imyaka 78, yari kuba ari inshuro ya Kabiri muri uyu mwaka agiye  mu Bwongereza kwivuza.

Kugeza ubu nta mpamvu n’imwe yatangajwe yo gusubika urwo rugendo ariko indi tariki ngo izatangazwa vuba.

Kuva yagera ku butegetsi mu 2015, yakomeje kujya  mu Bwongereza kenshi kwivuza bivugwa ko atameze neza ariko kugeza magingo aya uburwayi bwe  bwagizwe ibanga.

Buhari yakomeje kunengwa uburyo ajya kwivuriza mu mahanga mu gihe kandi inzego z’ubuzima zo muri icyo gihugu zakomeje gutaka ikibazo cy’amikoro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW