Gufasha uwahohotewe afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni ingorabahizi ku bakozi ba Isange

webmaster webmaster

Huye: Bamwe mu bakozi bakora muri Isange One Stop Center (ifite inshingano zo kwakira abahohotewe) bavuga ko bahura n’imbogamizi iyo abantu bahohotewe bafite ubumuga bwo kutumva hakenewe ururimi rw’amarenga kugira ngo bumvikane.

Itsinda ryaturutse mu nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga rimaze kugenzera imikorere ya Isange One Stop Center

Mu Rwanda hamaze kwimakaza ihame ryo kwakira abantu bose ntawuhejwe by’umwihariko abafite ubumuga ni bamwe mu bakenera serivisi bisabwa kuba bazihabwa mu buryo bwihariye, hari bamwe mu bakora muri Isange One Stop Center (Batanga serivisi  z’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, serivisi z’abakorewe ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa, bagatanga na serivise z’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku mutungo ndetse na serivisi z’abakorewe ihohoterwa rishengura umutima) bemeza ko bahura n’imbogamizi iyo bakiriye uwahohotewe ariko ufite ubumuga by’umwihariko bwo kutumva nta navuge  kuko batazi ururimi rw’amarenga ntibabashe kumvikana n’uwahohotewe.

Muribonge Claudine uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro bya Kabutare biri mu Karere ka Huye yemeza ko izo mbogamizi bahura na zo.

Ati “Hari ubwo haza abantu bafite ubumuga bahuye n’ihohoterwa mugomba gukoresha  amarenga ariko ugasanga twe tutaramenya gukoresha amarenga cyangwa se urwo rurimi kandi ntabwo aba yumva cyangwa ngo avuge ku buryo kumenya ibyo avuze bitugora no kuba twamusubiza cyane ko hari nubwo aba atazi kwandika.”

Umukozi wa kiriya kigo cyakira abahohotewe akomeza avuga ko hari abo babasha  kwiyambaza ngo babafashe gusemura ariko kenshi bibagora kubabona.

Ziriya mbogamizi umukozi wa Isange one Stop Center yazigaragarije itsinda ry’abantu bafite ubumuga baturutse mu Nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (CNPD) baje gukora igenzura ry’imitangire ya serivisi kuri Isange One Stop Center ku bantu bafite ubumuga.

Jacques Mugisha waje uhagarariye ririya tsinda na we yemeje ko ziriya mbogamizi, zibaho gusa akibutsa ko biba byiza iyo umuntu aje agana Isange One Stop Center ashoboye kwivugira birimo no kuba yakoresha ururimi rw’amarenga bakabasha kuganira n’umukozi ahasanze aho gutegereza undi muntu utari umukozi aho muri Isange One Stop Center kuko haje undi bishobora gutuma atanga amakuru atariyo, kuko iyo haje undi hari ibyo uwahohotewe ashobora kutavuga bitewe no kugira isoni cyangwa kutizera uwo muntu wundi.

Ati “Bishobotse abakozi ba Isange One Stop Center bakwiye kwigishwa ururimi rw’amarenga bakarumenya bigatuma bafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Mugisha akomeza yibutsa ko umuntu udafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibaye byiza yaza azi kwandika bukaba aribwo buryo bukoreshwa bitashoboka hakitabazwa  undi muntu usobanukiwe ururimi rw’amarenga akamufasha kumvikanisha icyifuzo afite.

- Advertisement -

Isange One Stop Center yo ku bitaro bya Kabutare byibura  kuva yatangira imaze kwakira abantu barenga 300 hagaragaramo ubuke bw’abafite ubumuga ugeraranyije n’abo bakira batabufite.

Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (CNPD) ifatanyije n’umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga (UNABU) bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe (Isange One Stop Centers) aho icyo gikorwa cyakorewe ku nyubako zigera kuri 20 mu gihugu hose kikaba ari igikorwa cyamaze iminsi itanu.

Abakozi ba Isange One Stop Center bavuga ko bagorwa no kutamenya ururimi rw’amarenga igihe bakiriye ufite ubumuga bwo kutumva nta navuge
Aba bagenzuzi bavuga ko amarenga akwiye kwigishwa mu mashuri

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE