Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho ubufatanyacyaha mu gusambanya abana

webmaster webmaster

Muhanga: Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thiery yavuze ko bakurikiranye Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ”GS Saint Etienne” ushinjwa ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gusambanya abana biga mu kigo abereye Umuyobozi.

Dr Murangira yabwiye Umuseke ko icyaha Mwumvaneza akekwaho cyakozwe tariki  ya 24/06/2021.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko icyaha cy’ubwinjiracyaha uriya muyobozi w’ishuri akurikiranyweho, gihanwa n’ingingo ya 21 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha.

RIB  yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki yitwaje icyo akora inakangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mwumvaneza Jean de la Croix w’imyaka 35 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo  dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ririya shuri GS Saint Etienne riri mu Mudugudu wa Mapfundo, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.