Ruhango:Imiryango 24 y’abarokotse yahawe ibiryamirwa n’intebe, ivuga ko igisigaye ari  ukuboroza

webmaster webmaster

Imiryango 24 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, yatujwe mu Mudugudu  w’icyitegererezo wa Nyamutarama, mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Aba baturage bavuga ko hari hashize umwaka batagira intebe n’ibiryamirwa

Mu nyubako nziza, zirimo umuriro w’amashanyarazi n’ibigega by’amazi, aba bakecuru n’abasaza ubushize babwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko nta ntebe n’ibiryamirwa bigeze bahabwa.

Nyiramana Virginie umwe muri aba bakecuru, avuga ko bashimira Ubuyobozi bwabavanye mu manegeka bubatuza ahantu heza.

Cyakora akavuga ko umwaka wari ugiye gushira  batafite ibyo baryamaho, matela ndetse n’intebe bicaraho.

Ati:”iby’ibanze umuntu  akenera umunsi ku munsi, twaragihawe, igisigaye ni uguhabwa Inka tukabona amata”

Uyu mubyeyi ku isonga avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika w’ u Rwanda Paul Kagame wita ku buzima n’Imibereho by’abaturage muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko.

Mumaragishyika Innocent avuga ko baramutse borojwe Inka bazitaho kubera ko nubwo bashaje, bafite n’abakiri bato bazitaho bakaziha ubwatsi n’imiti ziterwa.

Yagize ati:” Dufite abantu  bageze mu zabukuru n’ abana bato bakeneye kunywa amata niyo mpamvu twifuza ko batworoza”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars yavuze ko igikorwa cyo gutuza aba baturage aricyo babanje gushyira imbere bahereye mu bice bibi byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

- Advertisement -

Ati:”Twakurikijeho kubaha ibikoresho byo mu rugo, kuboroza nibyo bigiye gukurikira”

Kayitare yanavuze ko ku  ikubitiro barimo   gukorera ubuvugizi imiryango 10 muri iyi 24,  kugira ngo ihabwe Inka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine avuga ko icyo aba baturage bagomba kwishimira ari ukuba barabonye aho kuba.

Ati:”Koroza iyi miryango ni gahunda ya Leta ihoraho mu minsi iri imbere bazahabwa Inka”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bumaze kubaka Imidugudu y’icyitererezo 7 muriyo 6 ikaba yarubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imiryango 200 niyo yatujwe muri iyi Midugudu, buvuga ko hasigaye 159 batarabona amacumbi.

Imisego yo mu ntebe n’imifariso nibyo aba baturage bahawe.
Aba baturage bavuga ko nta biryamirwa bagiraga
Imiryango 24 y’abarokotse yahawe ibikoresho ituye mu Murenge wa Mbuye.
Nyiramana Virginie avuga ko iby’ingenzi umuntu akenera umunsi ku munsi bamaze kubihabwa.

 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango