Bosco benshi bitaga ‘Connard’ muri Kaminuza y’u Rwanda, ararwana no gutsinsura COVID-19 mu mubiri we

webmaster webmaster

Ntihemuka Jean Bosco benshi bitaga “Bosco Connard” muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu myaka yatambutse bitewe no kuba umwe mu basore bakundaga gusetsa no kwitwara bidasanzwe, ari kurwana no kurandura COVID-19 mu mubiri we nyuma yo kwandura.

Ntehemuka Bosco benshi bazi muri Kaminuza y’u Rwanda nka Bosco Connard kubera gusetsa abantu

Ubutumwa bwa Bosco bwo ku wa 15 Kamena bwagize ibitekerezo 240 kuri Facebook bugira buti:  “Iki cyago ubukana bwacyo bwiyongera umunsi ku wundi!!!

Nipimisha tariki 12/6/2021 nari muryerye kumva ko mfite ubwandu bwa Covid-19 byarantunguye kuko nari nkomeye, nahise nguma mu rugo nishyira mu kato mvuga nti ntagira uwo nanduza.

Tariki 13/6/2021 Ibicurane byatangiye kunyigabiza akamwira karahoboba karahava, gusimbuka imigozi ni cyo cyamfashaga guhumeka neza!!!

Tariki 14/6/2021 Inkorora na yo iba imfasheho ijambo, nkomeza kwihata ibinyobwa bishyushye byiganjemo tangawize (ginger) indimu n’ubuki.

Uyu munsi tariki 15/6/2021 banyambitse isaha n’ubwo n’ubundi ntaho nendaga kujya ariko ntunguwe n’uko ikingera ku kaboko icyanga no guhumurirwa na byo bihise biyoyoka!!!

 ABATARANDURA IKI CYAGO NIMWIRINDE ABANDUYE TUBE ABATANGABUHAMYA B’UBUKANA BWACYO.”

 

Mu kiganiro kirambuye Ntihemuka yahaye Umuseke kuri iriya tariki yatubwiye ko atarembye.

- Advertisement -

Ati “Ubu ndaho meze neza maze gukora imyitozo ngororamubiri. Ngiye gutogosa umwenya, umugombe, amababi y’indimu niyuke ubundi ngotomere akazuyazi kabyo. Ibi bifasha kurwanya Grippe (ibicurane) no kuzibura imyanya y’ubuhumekero.”

Ntihemuka yabwiye Umuseke ko nta wundi muti, Ikigo cy’Ubuzima RBC cyamuhaye uretse kumwambika isaha mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Na byo babikora batinze kubera akazi kenshi baba bafite. Nk’ubu napimwe ku wa 12/6/2021 none banyambitse isaha ku wa 15/6/2021. Usibye ko nahise nigumira mu Rugo ariko iyo mbikerensa muri iyi minsi 3 nakabaye naragiye henshi hashoboka.”

Bosco avuga ko ategereje kuzongera kwipimisha basanga yarakize akabasubiza isaha yabo

 

COVID-19 yayanduriye he?

Ntihemuka Jean Bosco atuye mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari k’Amahoro, Umurenge wa Gisenyi mu Mujyi wa Rubavu.

Ubu Rubavu iri mu kato kubera ubwiyongere bwa COVID-19 nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byatangiye kubahirizwa tariki 17 Kamena 2021.

Avuga ko amaze iminsi yibereye mu Rugo kandi ari wenyine kuko umusore babana adahari.

Ati “Ubwo rero sinagira icyo nshinja umuryango! Nari maze iminsi nirirwa mu rugo mu turimo tunyuranye, nashakishije aho nayikuye ndaheba ariko ukurikije uko yandura no kuri boutique umuntu ashobora kuhagura isabune cyangwa ikindi kintu akaba yayihandurira.”

Ntihemuka Bosco avuga ko iyo atipimisha yashoboraga kuzanduza abandi benshi atabizi.

Uyu mugabo afite icyizere ko akomeza guhangana na COVID-19 kandi agakira.

Ati “Ntaho nemerewe kujya ni ukuguma mu Rugo nkazahava ngiye gukoresha checking basanga narakize bakankuraho iyi Saha naba ntarakira nkayigumana. Urebye iyi Saha ni nk’ipingu!”

Gusa Bosco nta rukingo na rumwe arafata ategereje ko azagerwaho.

Ku badaheruka amakuru y’uyu musore wari mu basetsa cyane i Butare, avuga ko ari rwiyemezamirimo worora inkoko zitanga umusaruro w’amagi, akabivanga n’imyidagaduro nko gusifura Volleyball, Beach Volleyball, Sitball, Sitting volleyball na Goal Ball.

Ubwo yipimishaga agasanga yanduye Covid-19 yari agiye gusifura imikino ya Beach Volleyball yabereye i Rubavu.

 

COVID-19 irafata intera ni aha buri wese kwirinda

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 246 289 bahawe urukingo rwa kabiri rwa AstraZenecca barimo 1082 baruhawe ku wa Kane.

Abanduye umunsi umwe ni 422, byatumye abanduye bose bagera ku 29 597, ibipimo bimaze gufatwa byose ni 1 527 944 (ibyafashwe mu masaha 24 bigera ku 5 770).

Abakize ni 26 392 barimo abantu 9 bakize ejo, abantu 9 bararembye cyane mu bagera 2 828 barwaye. Ku wa Kane Covid-19 yishe umuntu umwe, bituma abamaz egupfa bagera kuri 377.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW