*Sheikh Ndikumana yavuze ko Minisitiri nadasaba imbabazi mu minsi 7 agomba guhura n’ukuboko kwa Allah
I Bujumbura, rurageretse hagati ya Minisitiri Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika na Sheikh Rashid Ndikumana wo ku Musigiti wa Madina mu Buterere wasabye uyu mu Minisitiri gusaba Allah imbabazi no kwegura kuri uyu mwanya mu maguru mashya.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gervais Ndirakobuca ntiyihanganiye ibyo Sheikh Ndikumana yamusabye.
Iri hangana ryatumye Minisitiri Ndirakobuca atanga itegeko ryo gufunga Sheikh Rashid Ndikumana, ni mu gihe Abasilamu bo mu Buterere bariye karungu basaba ko Sheikh Ndikumana afungurwa vuba na bwangu.
Minisitiri Ndakugarika yavuze ijambo rikomeye mu nama aherutse gukoresha abayoboye amadini n’abayobozi b’Intara.
Abo banyamadini, Ndirakobuca yabasabye kugabanya induru y’ingoma ngo zibuza amahoro abaturage, ageze ku ba Islam asya atanzitse.
Yagize ati “Sinibaza ko ziriya mikoro muvugiraho saa cyenda z’ijoro, ariho abantu babumva, umuntu azi ko agomba kuzinduka gusenga..arizindura nta muntu umubyutsa, wagira ngo ni agahato umubyukije ku ngufu, ngo bavuze ngo reka ngende, kurinda kubyutsa abandi bitareba biragoye, uhita usanga harimo kurenga ku burenganzira bw’abandi, ubwacu bugera aha, ubw’abandi bukagera aha, uhita usanga umaze kwinjira mu bw’abandi, usanga ari ingorane.”
Iri jambo rya Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika ryabyuye umujinya w’umuranduranzuzi kuri Sheikh Rashid Ndikumana, maze mu nyigisho yatanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kamena 2021 mu gatondo, abwira Minisitiri Ndirakobuca ko ‘Azana’ yahozeho mbere y’uko Ndirakobuca avuka, amusaba gusaba imbabazi mbere y’uko ‘Allah’ amufatira ibihano.
Ati “Njyewe ndagira ngo nkusubize,.. wowe (Ndirakobuca) utaravuka, umuhamagaro w’Abasilamu wari uhari…”
- Advertisement -
Sheikh Rashid Ndikumana yavuze ko Minisitiri Ndirakobuca nadasaba imbabazi mu minsi irindwi agomba guhura n’ukuboko kwa Allah.
Sheikh Ndikumana ati “Mu minsi irindwi n’udakora ibyo, aha mfashe igitabo cya Allah, idini rya Islam si idini ryo gukiniraho.”
Muri izo nyigisho Sheikh Rashid Ndikumana, yahamagariye Minisitiri Ndirakobuca kwisabira ku bwe Umukuru w’Igihugu kuva ku kazi k’ubuminisitiri.
Akimara kuvuga ayo magambo yo guha gasopo Minisitiri Ndirakobuca, Sheikh Rashid Ndikumana yahise atabwa muri yombi.
Polisi y’u Burundi yemeje amakuru yitabwa muri yombi rya Sheikh Rashid Ndikumana gusa yirinda kugira byinshi itangaza.
Abarundi benshi bamaganye uyu mu Minisitiri bavuga ko ‘Azana’ ya mu gatondo nta we ibangamira, ko nta we ibuza ibitotsi ndetse hari n’Abakristu bavuga ko ibafasha bakabyuka bagasenga abandi bakitegura kujya mu kazi.
Ndirakobuca mu butumwa yahawe n’Abasilamu bo mu Butere bamubwiye ko ‘Azana’ iba ku isi hose kandi nta we ibuza amahoro.
Impirimbanyi ya Demokarasi mu Burundi, Pacifique Nininahazwe, avuga ko icyo kibazo cya Ndirakobuca gishobora gutera indyane zidakenewe mu gihugu.
Yagize ati “Ibibazo by’amadini bikwiriye kwitonderwa kubera ko bifatiye ku burenganzira bukomeye bwa kiremwamuntu, imigenzo mikuru y’abemera (aba Islam, Abakatolika, Abapoloso,…) nta we ukwiriye kuyihungabanya.”
Pacifique Nininahazwe akomeza avuga ko Minisitiri w’Umukristu adakwiriye kwiha ububasha bwo gucira urubanza abo muri Islam nk’uko undi akabikora ku Bakristu.
Aba Islam bo mu Buterere i Bujumbura basaba ko Sheikh Rashid Ndikumana afungurwa mu maguru mashya kuko bishobora gukurura ibibazo bikomeye mu gihugu.
Minisitiri Ndirakobuca Gervais bita Ndakugarika akunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no muri raporo z’imiryango Mpuzamahanga ziharanira uburenganzira bwa muntu ko ari mu bategetsi batorohera abo badahuje imyumvire.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW