Butera Knowless arahakana ubwambuzi bumuvugwaho, yiteguye kwitaba RIB

Umuhanzikazi Butera Knowless yateye utwatsi amakuru avuga ko yambuye umuntu babanaga mu Kimina , yerura ko uwo muntu atamuzi ndetse yiteguye kwitaba Ubugenzacyaha igihe cyose bwamuhamagaza kwiregura.

Butera Knowless yiteguye kwitaba RIB gusobanura ubwambuzi avugwaho.

Knowless yasobanuye ko iby’uwo muntu yabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko ntaho amuzi ndetse ko nta n’amafaranga yamuhaye.

Yongeyeho ko nta rwego ruramuhamagara ngo rumubaze kuri ibyo bintu, icyakora akavuga ko biri mahire kuko yabonye ku mbuga nkoranyambaga ko ikirego cyaba kiri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko ubwo ukuri kwabyo kuzamenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yasakaye avuga ko Butera Knowless yarezwe mu rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’uwitwa Munezero Rosette uvuga ko yahaye Knowless amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu (FRW 1,350,000) mu bucuruzi bw’uruhererekane (pyramid Scheme) mu kimina cyitwa ‘Happy Family’.

Bene ubu bucuruzi bwo guhererekanya amafaranga uyatanze akizezwa inyungu ariko abanje na we kuzanamo abandi bantu Leta imaze iminsi ibuhagarika kuko butemewe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwakiriye icyo kirego, hakaba ngo hakurikiraho kugisuzuma.

Knowless avuga ku by’iki kirego, yagize ati “Ubwo babishyikirije RIB buriya bizakemuka kuko ni urwego rw’Abanyarwanda bose, nibabikurukirana bikaba ngombwa ko nitaba nzajyayo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW