Umukinnyi wa APR FC n’Amavubi y’u Rwanda, Byiringiro Lague wari waragiye mu igeragezwa mu Busuwisi ku butumire bwa FC Zürich, ntabwo ari yo yasinyiye ahubwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS ikina icyiciro cya kabiri muri kiriya gihugu.
Neuchâtel Xamax FCS ni ikipe yigeze gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino w’1996/1997, gusa kuri ubu iri gukina shampiyona y’icyiciro cya cyabiri mu Busuwisi.
Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi azasubira mu Busuwisi tariki ya 23 Kamena 2021 kugira ngo atangire akazi muri iyi kipe ye nshya.
Uyu musore usanzwe akinira APR FC yari yahawe ubutumire n’ikipe ya Fc Zürich yo mu cyiciro cya mbere, gusa birangiye asinyiye Neuchâtel Xamax FCS yo mu cyiciro cya kabiri.
Neuchâtel Xamax FCS yashinzwe mu mwaka w’1970, ikinira ku kibuga cyitwa ‘Stade de la Maladière’ iherereye mu mujyi wa Neuchâtel, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 12,500.
Mu mateka yayo yatwaye igikombe kimwe cya shampiyoni y’icyiciro cya mbere, ibikombe bibiri by’icyiciro cya kabiri ndetse n’icyo yatwaye muri 2014/2015 iri mu cyiciro cya gatatu cyizwi nka Liga Promotion.
Byiringiro Lague kuri ubu wamaze gusinya muri Neuchâtel Xamax FCS, yahawe amahirwe yo gukinira APR FC mu ntangiriro za 2018, azamuwe mu Intare FC.
Uyu mukinnyi kuri ubu ufite imyaka imyaka 20, akina asatira izamu anyuze ku mpande. Ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro za 2021, aho yakinnye imikino ibiri yanamuhesheje amanota meza bituma abengukwa n’amakipe anyuranye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW