Clarisse Karasira yashyirikijwe igihembo n’Inteko y’Umuco

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021 Inteko y’Umuco yashyikirije ibihembo abanyamakuru, abahanzi n’umwanditsi bahize abandi mu marushanwa yo gukoresha Ikinyarwanda kinoze, Clarisse Karasira yahembwe nk’umuhanzi wabaye uwa mbere mu guhanga indirimbo ku muco w’u Rwanda.

Clarisse Karasira ahabwa igihembo yatsindiye mu marushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco

Nsanzabaganwa Modeste, Umukozi mu Nteko y’Umuco mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo yibukije abanyamakuru, abahanzi n’abanditsi ko kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda ari inshingano ya buri wese.

Barore Cleophas wari uhagarariye abanyamakuru muri uyu muhango yagaragaje ko gushimira umwenegihugu uteza imbere ururimi n’umuco bigaragaza uruhare Leta y’u Rwanda ifite muri gahunda yo guteza imbere indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’Ikinyarwanda.

Barore yagize ati, “Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ni ipfundo rikomeye ry’ubunyarwanda bikaba n’umurage ntagereranywa abakurambere bakomeyeho mu gihe cy’ubukoloni bityo abanyamakuru bakwiye kubibungabunga nk’inzira nyayo yo kwibohora.”

Inteko y’Umuco yashyikirije ibihembo abanyamakuru; Barore Cleophas, Ayanone Solange, Tuyishimire Jean De Dieu, Yves Butoya, Turatsinze Bright, Akimana Latifah Juliette, Olivier Ngabirano, Umushakamba Maurice, Maniraguha Ferdinand, Kanamugire Emmanuel na Uwimbabazi Eric.

Inteko y’ umuco kandi yasabye abanyamakuru kuba umusemburo wo kwigisha Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko bigarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu “Umuco dusangiye uraturanga…. ururimi rwacu rakaduhuza”

Inteko y’Umuco yashyikirije igihembo Bazirushaka Isaie umwanditsi ku kibonezamvugo.

Muri uyu muhango Clarisse Karasira yahembwe nk’umuhanzi wabaye uwa mbere mu guhanga indirimbo ku muco w’u Rwanda.

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yagize ati “Umuhanzi ni umwarimu” yasabye abahanzi kuba abarimu beza b’Abanyarwanda mu mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda

- Advertisement -

Inteko y’Umuco ni urwego rushinzwe ibikorwa by’Umuco, Ururimi, Umurage Ndangamateka no guteza imbere ubwanditsi n’umuco wo gusoma mu Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Barore na we yahawe igihembo
Solange Ayanone na we yahembwe

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW