Col Goïta wahiritse ubutegetsi inshuri 2 yarahiriye kuba Perezida wa Mali

webmaster webmaster

Col Assimi Goïta wahiritse ku butegetsi uwari Perezida wa Mali, Ibrahim Boubakar Keita, ndetse akanakuraho Perezida yari yashyizeho w’inzibacyuho kuri uyu wa mbere  yarahiriye kuyobora Leta y’inzibacyuho mu gihe hagitegerejwe amatora muri Gshyantare 2022.

Hagaragaye abantu benshi bashyigikiye Col Assimi Goïta

BBC yatangaje ko Ibitangazamakuru byirinze gutangaza inkuru y’uku kurahira gusa ahaberaga iki gikorwa hagaragaye imbaga y’abari bitabiriye uyu muhango bafite ibyapa bimushyigikiye.

Col Assimi Goïta arahiye nyuma y’aho umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) uhagaritse iki gihugu mu muryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri mu gihe kitarenze amezi icyenda.

Mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango mu Cyumweru gishize ikabera i Accra muri Ghana, yasabye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile, ibyari byemejwe gukurikizwa muri Guverinoma y’inzibacyuho bigakurikizwa kugira ngo igihugu gisubire mu nzira ya demokarasi.

Icyo gihe Abakuru  b’ibihugu bigize CEDEAO bamaganye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, basaba ko Mali ihagarikwa muri gahunda zose z’uwo muryango zirimo kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu, inama z’Abaminisitiri n’inama z’Inteko Ishinga amategeko z’uwo muryango.

Mu bindi byemezo yafatiwe harimo  ko mu gihe kitarenze  amezi 18 baba bamze gushyira ubutegetsi mu maboko abasivile.

Goita  yakomeje kotswa igitutu n’amahanga amusaba gutegura amatora muri Gashyantare 2022, nk’uko yari yabisabwaga  mu masezerano  yemeza gushyiraho inzibacyuho  yari yabaye umwaka ushize.

Col. Goïta w’imyaka 38, yafashe ubutegetsi nyuma yo gutegeka ko uwari Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane batabwa muri yombi, nubwo nyuma baje kurekurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW