Cricket: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu irushanwa ryo kwibuka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Cricket yatsinzwe na Namibia ku mukino wa kabiri mu irushanwa ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryiswe “Kwibuka Memorial T20 Women’s Tournament 2021. 

Abakinnyi b’u Rwanda bakinnye uyu mukino.

Ni umukino utari woroshye kuko mbere y’uko utangira amakipe yombi yari yatsinze imikino yayo ibanza.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yatsinze ikitwa Toss muri uyu mukino wa cricket, kigena ikipe ibanza gutera udupira (Bolling) ari na ko ishaka uburyo bwo kubuza Namibia gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyingana na Overs 20 cyarangiye Namibia mu dupira 120 bakubise bashaka amanota (Batting) batsinzemo amanota 101 (101 runs), mu gihe abakinnyi bari bamaze kuvamo kuruhande rwa Namibia ari batandatu (6Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rufite akazi katoroshye kuko rwasabwaga gukuramo amanota Namibia yari imaze gutsinda bakongeraho rimwe.

Gusa ntibyaboroheye kuko mu dupira 120 tungana na Overs 20 u Rwanda rwatsinzemo amanota 58 (58 Runs), mu gihe abakinnyi bakuwemo na Namibia ari 8 (8 Wickets).

Ibi byatumye Namibia yegukana insinzi y’uyu mukino ku manota 101 mu gihe u Rwanda rwatsinze 58.

Nyuma y’uyu mukino kapiteni w’ikipe y’u Rwana UWERA Sarah yatangaje ko mu gutangira bari bagerageje kubuza Namibia gukora amanota menshi, gusa nyuma ngo amakosa bakoze ni yo yatumye iyi kipe izamura amanota ikageza ku ijana.

 

- Advertisement -
Aba Namibia bakinnye uyu mukino.

 

Umukinnyi wa Namibia witwa WILKER Maatile ni we wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje Kenya na Botswana, warangiye ikipe ya Kenya yegukanye insinzi.

Botswana ni yo yari yatangiye ikubita udupira ishaka amanota (Batting), aho muri Overs 20 Kenya yatsinzemo amanota 69 (69 runs) abakinnyi bayo 9 bavuyemo (9 wickets).

Igice cya 2 cyatangiye Kenya ari yo ikubita udupira ishaka gukora amanota (batting) isabwa amanota 69 gusa kuko Botswana yari yatsinze 68.

Kenya yatangiye igice cya kabi igaragaza urwego rwo hejuru, binayifasha kwegukana insinzi bitayisabye ko itegereza gutera udupira 120 tungana na Overs 20, kuko mu dudupira 42 tungana na Overs 7 bari bamaze gutsindamo amanota 71 (71 runs) mu gihe umukinnyi umwe ari we wasohowe na Botswana (1Wickets).

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yabaye Sarah BHAKITA w’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Iyi mikino yose iri kubera kuri Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket mu Rwanda iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo imikino izakomeza ku munsi wa 3 w’iri rushanwa, Kenya ikazakina na Nigeria guhera saa tatu n’igice (9:30’), mu gihe saa 1:50’ Botswana izacakirana na Namibia ikomeje kwerekana ko ishaka iki gikombe ku nshuro ya yo yambere. Ikipe y’u Rwanda yo kuri uyu munsi izaruhuka.

Imikino yo mu matsinda yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 06, izasozwa ku ya 11, ku ya 12 Kamena 2021 hakinwe imikino ya nyuma aho ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya mbere mu itsinda B mu guhatanira igikombe mu gihe ikipe ya 2 mu itsinda A n’iya kabiri mu itsinda B zizahatanira umwanya wa 3.

Iri ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya 7, ryatangiye gukinwa muri 2014. Mu nshuro 6 rimaze kuba, ikipe ya Kenya ni yo imaze kuryegukana kenshi kuko imaze kuritwara inshuro eshatu (muri 2015, 2017 na 2018), mu gihe Uganda imaze kuryegukana kabiri (muri 2014 na 2016) na ho Tanzania ikaba yararyegukanye muri 2019 ari na bwo riheruka kuko umwaka ushize wa 2020 ritabaye kubera COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW