Cricket: Kenya yatsinze Namibia yegukana irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya kane

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2021, hasozwaga irushanwa ryo kwibuka ryahutiwemo n’amakipe atanu y’ibihugu y’abagore mu mukino w’intoki wa cricket. Kenya ni yo yegukanye igikombe itsinze Namibia.

Namibia yagerageje uburyo bwose ariko Kenya iyibera ibamba.

Uyu mukino watangiye saa 1:50′ z’amanywa, Namibia ni yo yatsinze ikitwa Toss ibanza guhiga amanota ari na ko igerageza kubuza Kenya ko yatsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 69 (69 runs) mu dupira 95 bari namaze gukubita tungana na overs 15,5, mu gihe Kenya yasohoye abakinnyi icumi ba Namibia (10 Wickets), ari na yo mpamvu igice cya mbere cyahise kirangira hadategerejwe ko overs 20 zirangira.

Kenya yinjiye mu gice cya kabiri ifite akazi kayoroheye, isabwa nibura gutsinda amanota 72 iza no kubigeraho hamaze gukubitwa udupira 66 tungana na overs 11, mu gihe Namibia yabashije gukuramo abakinnyi ba Kenya batatu bonyine (3 wickets).

Umukinnyi mwiza wumukino yabaye Sarah Bhakita Wetoto w’ikipe y’igihugu ya Kenya.
Igikombe cyahatanirwaga.

Mu mukino wabanje mu guhatanira umwanya wa gatatu, wahuje u Rwanda na Nigeria, ikipe ya Nigeria ni yo yatsinze ikitwa Toss muri uyu mukino wa cricket, kigena ikipe ibanza gutera udupira (Bolling) ari na ko ishaka uburyo bwo kubuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino ruri hejuru, bituma Nigeria ihura n’akazi katoroshye mu gice cya mbere, kirangira u Rwanda rutsinze amanota 112 (112 runs) mu dupira 120 bagombaga gutera tungana na overs 20, abakinnyi batanu b’u Rwanda akaba ari bo bakuwemo na Nigeria (7 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria isabwa gukuramo ikinyuranyo cy’amanota ikipe y’u Rwanda yari imaze gushyiramo, igomba kubona amanota 113 (113 runs).

Nigeria ntiyorohewe kuko mu dupira 120 bakubise tungana na Overs 20, bakozemo amanota 104 gusa (104 runs), mu gihe ku ruhande rwa Nigeria hasohotse abakinnyi batandatu (6 Wickets).

Kutabasha gukuramo ariya manota yari yashyizwemo n’u Rwanda, byabaye amahirwe aya Mavubi y’abagore mu mukino wa cricket yo kwegukana umwanya wa Gatatu muri iri rushanwa rya “Kwibuka Memorial Women’s T20 Tournament 2021.”

- Advertisement -
Umukinnyi witwaye neza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu yabaye Bimenyimana Diane w’u Rwanda.

Perezida wa Federasiyo ya Cricket mu Rwanda, Steven Musare, agaragaza ko iri rushanwa ryababagaragarije urwego ikipe y’u Rwanda iriho, ribongerera ikizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere.

Ati “Twabaye aba gatatu ariko ni bwo bwa mbere, nta gusubira inyuma. Hari byinshi twigiye mu irushanwa bizadufasha kwitwara neza mu yandi dufite imbere. Mu myaka iri imbere ni twe dufite ikipe ikomeye muri Africa kuko abakinnyi bacu baracyari bato.”

Iri rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, kuri Sitade Mpuzamahanga ya cricket iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Ryatangiye ku ya 06 Kamena, ryasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya karindwi, ryatangiye gukinwa muri 2014. Mu nshuro 6 rimaze kuba, ikipe ya Kenya ni yo imaze kuryegukana kenshi kuko imaze kuritwara inshuro enye (muri 2015, 2017, 2018, n’iry’uyu mwaka wa 2021. Uganda imaze kuryegukana kabiri (muri 2014 na 2016) na ho Tanzania yaryegukanye muri 2019 ari na bwo ryaherukaga kuko umwaka ushize wa 2020 ritabaye kubera COVID-19.

Mu bagize ikipe y’irushanwa harimo batatu b’u Rwanda.
Byari ibyishimo bisaze ku banya-Kenya nyuma yo gutwara igikombe.
U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu.
Namibia ni yo yabaye iya kabiri.

Dieudone NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW