Gicumbi: Hagiye guterwa ingemwe 600, 000 z’icyayi kigabanya imyuka ihumanya ikirere

webmaster webmaster

Mu Karere ka Gicumbi umushingwa wa Green Gicumbi watangije ubuhinzi bw’Icyayi kigabanya imyuka ihumanya ikirere, abahanga mu buhinzi bavuga ko gihingwa cyane mu Turere tw’imisozi miremire dukonja kandi tugusha imvura ihagije.

Mu mirimo yo gutegura ingemwe zizaterwa abaturage babonyemo akazi

Gihingwa ku  butaka butari ku rubuye buseseka, bwinjiza amazi, burebure buri hagati ya 4.5 na 5.5.  Mu Rwanda ni icyayi gihingwa mu turere 12 harimo na Gicumbi.

Ubuyobozi bw’umushinga wa Green Gicumbi buvuga ko uyu mushinga uhangana n’imihindagurike ry’ikirere, rero icyayi kikaba kimwe mu bihingwa bimara igihe kirere mu misozi kikaba gifite akamaro mu guhangana n’imihindagurike ry’ikirere.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney ati “Iyo urebye ukuntu gitoshye mu mababi yacyo gifata imyuka mibi ikomoka ku bikorwa bya muntu ijya guhumanya ikirere ikangiza Ozone, icyayi kirayifata mu mababi yacyo kikayigumana ku butaka, kigakuramo umwuka mwiza wa Oxygene duhumeka ndetse unaberanye n’iki kirere cyacu, ikirere cy’Isi bigatuma kigira ubuzima bwiza.”

Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko aho iki cyayi gihinze gitwikira ubutaka kuko  imihindagurike ry’ikirere ibanza kwangiza ubutaka n’ibiriho, rero iyo gitwirikiye ubutaka igihe kinini kiraburinda ngo nta suri itwara ubwo butaka.

Ibikorwa byo gutegura  ubuhumbikiro umushingwa wa Green Gicumbi ubigeze kure.

Kuri site ya Ngondore hamaze gutuburwa ingemwe zingana 600,000 zo mu bwoko bwa 475 zizaterwa ku buso bwa hegitari 50, zikomatanyije mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi aho bazashyiramo hegitari eshanu zizuhirwa (Demo plot.

Tumusabe Marie Florence umukozi wa Green Gicumbi akaba na Agronome w’umwuga yavuze ko Icyayi bagiye gutera kihanganira ikirere haba izuba cyangwa imvura nyinshi.

Ati “Turizera ko tuyihaye abaturage izabagirira akamaro kuko gitanga n’umusaruro mwinshi.”

- Advertisement -
Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko ku kijyanye n’imihindagurike ry’ikirere icyayi gifite akamaro gakomeye

 

Iki cyayi gitandukanye he n’icyayi cyari gisanzwe giterwa?

Tumusabe Marie Florence avuga ko ari iyo (icyayi) usanga ari icyatsi kibisi kuva hasi kugeza igihe basoromeye umutwe wa nyuma, hari naho usanga kiri umuhondo, urugero rw’icyayi kitwa 6.8  nabwo nI ubwoko, usanga gisa n’ikirabirana,bamwe bagakeka ko ari urubuto rubi ariko ari uko rusa n’ubusanzwe.

Ati “Twebwe tubitandukanyiriza ku musaruro ntabwo dutandukanyiriza mu mabara, iki cyayi gitanga umusaruro mwinshi kurusha kiriya kindi, kikihanganira imihindagurike y’ibihe. Abaturage baragikunda kuko baba bashaka amarafaranga y’amababi y’ibiro byayo, twe turebera mu kwihangana, haba ku ndwara, haba ku kirere, maze tukanareba n’umusaruro kizatanga.”

Mu gishanga cya Mulindi icyayi cyari gisanzwe cyari cyaratewe kuva mu 1968, abahanga mu buhinzi bavuga ko cyari gisanzwe gitwarwa n’isuri abantu bagahora basubizamo imbuto maze basanga ko atari byiza gukomeza guhinga mu gishanga, ubu umushinga wa Green Gicumbi urateganya kukimurira ku musozi kugira ngo kizatange uburyohe bwacyo.

Mu mirimo yo gutegura ingemwe zizaterwa bamwe mu baturage bahakorera bavuga ko byabahinduriye ubuzima kuko bahaboneye akazi.  Urugemwe rumwe ubu rufite agaciro kangana 138.5 hakaba haratanzwe akazi ku bantu basaga 607.

Yakama Jean Bosco ukora mu ngemwe y’icyayi avuga ko mbere ataratangira kuhakorera ubuzima bwari bugoye ariko ubu ubuzima bwarahindutse kuko akora akanahembwa ubu  yaniyubakiye inzu.

Ati “Mbere ubuzima bwari bugoye aho nigeze no kujya muri Uganda kurembeka yo barangije bashaka kudufunga ku buryo bamwe barashwe barapfa mpita mvuga ngo nze gusaba hano akazi, ubu ubuzima bwarahindutse kuko  hari inzu nari mfite igeze kuri fondasiyo kuyizamura byari byananiye, ariko kuva nahatangira akazi ubu mbasha kwigurira akenda maze niyo nzu mbasha kuyizamura.”

Yakama Jean Bosco avuga ko kuva yabona kano kazi nta nzitizi bari bahura nayo kuko ibintu byose n’amahoro.

Biteganyijwe  ko iki cyayi kizahabwa abaturage nkuko bitangazwa n’umukozi wa Green Gicumbi Gapari Prosper  kandi ibikorwa byose bizakorwa yaba kubaha ingemwe yaba kubategurira imirima byose bizakorwa n’umushinga wa Green Gicumbi kandi ku buntu.

Mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana  n’ Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), iyi nkunga ikaba ari iyo gushyira mu bikorwa umushinga wo Kubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku guhangana n’Ingaruka Zikomoka ku mihindagurikire y’Ibihe’’.

Ni umushinga ukunze gukoresha cyane izina rya Green Gicumbi Project, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). Uyu mushinga ukazamara imyaka itandatu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Icyayi kizahingwa ku mirima yegeranyijwe ubuso

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW