Kwizera afite ubuhamya bwihariye ku ngaruka yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi Se akayigiramo uruhare

webmaster webmaster

Kwizera Adidas  yavukiye muri Congo (Zaire) mu 1996, iwabo batahutse mu 1998 yari afite imyaka ibiri gusa, avuga ko yatangiye kumenya Jenoside ubwo, ndetse nyuma aza kumenya ko Se yayigizemo uruhare.

Kwizera Adidas  yavukiye muri Congo (Zaire) mu 1996

Mu mu buhamya yatanze aciye ku rubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Bugesera yavuze ko yavukiye muri Congo mu 1996 akaza gutahuka muri 1998 nibwo yaje kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aragira ati “Navukiye muri Congo mu 1996 kuko ariho data na Mama bari barahungiye. Jenoside nayimenye tugarutse mu Rwanda mu 1998 igihe Data yafatwaga agafungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yagarutse ku buto bwe kuko yabyirutse Se afunze ati “Nabyirutse data afunze nubwo yaje gufungurwa muri 2003 gusa ntaramenya uko bimeze n’amateka yose kuko nari nkiri muto, yongera gufungwa muri 2006 kubera ibyaha atari yireze. Aha niho nashatse kumenya amateka neza.”

Akomeze agira ati: “Kuko nari maze gukuraho gato gusa Mama ntagire icyo ambwira kugera mu minsi ye ya nyuma. Ari hafi kwitaba Imana yaramfashe ansobanurira uruhare rwa Data n’abavandimwe be muri Jenoside nyuma ahita yitaba Imana mfite imyaka 10 gusa. Ubuzima burakomera dore ko namenyaga barumuna banjye nkanasura Data muri gereza ndetse binatuma mpagarika ishuri”

 

Muri 2011 Data yongeye gufungurwa aza mu rugo

Muri ubu buhamya Didas akomeza agira ati:

“Ariko twamubaza ku mateka ntayatubwire ahubwo bikaba urwango kugera aho nifuje kujya mu gisirikare ngo mbe nahorera Mama ndetse nihorere ku batwangaga. Ibi byaturukaga ahanini ku buryo twari twarakuze twenyine.”

- Advertisement -

Avuga ko yakomeje kubaza Se ukuri ariko ntakumubwire, bikamuhungabana ku buryo yaje no guhunga iwabo.

Ati “Twanamusaba ukuri ku byabaye ntabidusobanurire; twajya ku ishuri bakadukwena ngo turi abana b’umwicanyi; ibyo byose bikampungabanya ku buryo naje no guhunga nkava mu kigo ku ishuri nkagenda.”

Akomeza agira ati:

“Nabaye muri ubwo buzima kugera 2016 ubwo ukuriye urubyiruko andangiye Club Humura Rwanda nayigeramo nkasanga bimwe nitaga ibibazo ahubwo bo babishakira umuti. Baramfashije ndetse tunaganira ku bibazo byacu.”

Ati “Ubwo nkajya ndushaho kubona ko intumbero yabo ari ugushaka ibyubaka igihugu tutitaye ku cyadutandukanya icyo ari cyo cyose. Ahubwo tukumva ko dusangiye ubunyarwanda ngenda mbisangamo buhoro buhoro. Kuri iyi saha nta we nishisha.”

Avuga ko ubu ahanganye n’ugerageje kugoreka amateka, avuga ko amaze kwiga guhangana n’ingaruka za Jenoside zirimo kurera abavandimwe no kuba yaratakaje amashuri.

Agira ati “Kandi n’ugerageje kugoreka amateka mbasha kumubwira ukuri kuko hari ibyo maze kumenya kandi maze kwiga. Guhangana n’ingaruka za Jenoside zo kurera abavandimwe banjye nanjye nakabaye nderwa, gutakaza amashuri….”

Ati“Kuba tutarisangaga muri sosiyete kubera ibyo ababyeyi bacu bakoze n’izindi, nabifashijwemo n’umutima w’urukundo w’abana bari baratojwe Ndi Umunyarwanda yuzuye banyeretse muri Humura Rwanda.”

Avuga ko byamwumvishije ko ari Umunyarwanda kandi ko natanga umusanzu n’imbaraga bye mu kubaka igihugu n’imitima y’Abanyarwanda.

Aragira inama  ababyeyi yo kubwira abana amateka yabo n’ay’Igihugu batagamije kubiba urwango ahubwo bagamije kubaka no gukosora ibibi byaranze ahahise h’Igihugu kuko nk’abana bahuje amateka bakaba batarabwijwe ukuri ku mateka n’ababyeyi babo, barinangira mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Dufite uruhare rwo kubaka andi mateka mashya meza dufatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu ndetse tunakumira icyadusubiza mu macakubiri yatugejeje ahabi. Abarokotse bo nababwira kwihangana kandi ko ntacyo twabona cyasimbura ababyeyi babo bishwe. Kandi ko twe twakomotse ku babahekuye nta ruhare twabigizemo.”

Asoza avuga ko intego ari imwe yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Urubyiruko tumenye ko ari twe mbaraga z’igihugu kandi zubaka, dushyire hamwe, tuzikoreshe neza tugere kuri byinshi.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kabarira Urwibutso Arien
UMUSEKE.RW