Huye: Abanyeshuri 430 ba PIASS basabwe kugenda bagashyira mu bikorwa ibyo baminujemo

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi z’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri PIASS bibukijwe ko inshingano ziyongereye kandi ibyo bize bagomba kubishyira mu bikorwa.

Abanyeshuri 430 nibo bahawe impamyabumenyi

Abanyeshuri 430 bahawe impamyabumenyi z’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yitwa Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS) iherereye mu Karere ka Huye biyemeje ko ubumenyi bahawe bagiye kubushyira mu ngiro.

Uwitwa Mukantwali Denyse usoje mu ishami ry’iterambere yavuze ko ubumenyi bavanye mu ishuri bagiye kubujyana ku isoko bigatuma bahangana n’abandi.

Ati “Tugiye gukomereza hanze twerekane ibyo twize maze bidufashe kwigirira akamaro no kukagirira imiryango yacu.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana Chantal wari usanzwe akora akazi k’ubuvugabutumwa mu itorero rya Presypitelienne yasoje mu ishami rya Tewolojiya yavuze ko gusoza amasomo ye ari imbaraga bimuhaye zo gukora cyane kuko muri PIASS yahungukiye ubumenyi, mu bihe byashize ngo abavugabutumwa banasabwaga kuba barize none na we kuba abigezeho bigiye kumufasha cyane.

Rev.Prof Musemakweri Elisee Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya PIASS yibukije ko abanyeshuri barangije, ko ibyo bize bakwiye kubishyira mu bikorwa.

Ati “Bagiraga ikibazo bagahita bakibwira Mwarimu akaba yabafasha ariko hariya bagiye ho bazajya birwanaho berekana ko batigiye ubusa, birinda ko igihe bamaze batagipfusha ubusa kuko Kaminuza ibereyeho guhindura Sosiyete, inshingano zabo zigiye kwiyongera.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe mu itorero ry’Anglican mu Rwanda akaba anahagarariye PIASS mu mategeko, Kalimba Jeredi yasabye abarangije kugenda bagahagararira PIASS neza n’igihugu muri rusange bakagira indangaciro mu byo bakora.

Ni ku nshuro ya Karindwi abanyeshuri ba PIASS bahawe impamyabumenyi z’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.  Abagera kuri 430 ni bo bahawe impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye by’amasomo, ari byo Uburezi, Tewolojiya n’Iterambere.

- Advertisement -

Muri rusange abanyeshuri 1329 ni bo biga muri iri shuri rizongera amasomo y’Ibidukikije mu yo risanzwe ryigisha.

Umuyobozi w’akarere ka Huye yashimiye uwatsinze neza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE