Huye/Rusatira: Bifuza ko serivisi ”Poste de Santé” ibaha ku manywa bazibona na nijoro

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bivuriza mu Kigo cy’ubuzima (poste de sante) cya Kimirehe giherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, bifuza ko gikora amasaha 24/24 kuko iyo barwaje umuntu nijoro babura ubaha serivisi.

Abagana poste de sante ya Kimirehe bifuza ko bahabwa serivisi amasaha 24/24

Ibi abagana kuri Poste de Santé ya Kimirehe babivuze kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Kamena, 2021 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Huye na bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere batahaga iri Vuliro bareba na serivisi zihatangirwa.

Aba baturage bavuga ko bakoreshaga urugendo rurerure bajya cyangwa bava ku Kigo Nderabuzima cya Rusatira, kuko byatwaraga amasaha abiri ku maguru kugenda no kugaruka.

Bakavuga ko kubegereza iyi Poste de Santé bigiye kuborohereza ingendo bakoraga ndetse bikagabanya n’amafaranga menshi bamwe batangaga kuri moto bajyayo.

Umuhoza Devotha umwe mu babyeyi twahasanze yaje kuvuza umwana we, avuga ko Abaforomo batangira akazi saa moya n’igice bahataha saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30).

Yagize ati:”Iyo umurwayi aje nyuma y’ayo masaha, nta mukozi ashobora kuhasanga kuko bose baba batashye.”

Mahirweyashema Ezéchiel wo mu Mudugudu wa Munyu, avuga ko aba bakozi baramutse bongerewe amasaha yo kuvura, ari byo byatuma serivisi bahabwa zirushaho kuba nziza, kandi n’amafaranga bategesha nijoro bakayakoresha bakemura ibindi bibazo.

Ati: ”Hano kuri Poste de Santé ni hafi yacu, kongera gutega tujya i Rusatira ni menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye UMUSEKE ko imikorere ya Poste de Santé igengwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima kugeza ubu.

- Advertisement -

Sebutege akavuga ko icyo bakora ari ukongerera Ibigo Nderabuzima imbangukiragutaba nyinshi, kugira ngo zizajye zigoboka indembe zituye mu bice biri kure.

Yagize ati: ”Mu gihe amabwiriza atarahinduka turafasha Ibigo Nderabuzima mu kubyongerera imbangukiragutaba kuko hari ibitazifite.”

Uyu Muyobozi yavuze ko babanje gushyira ingufu mu kubaka Poste de Santé kugira ngo zegerezwe abaturage kandi bazibonemo serivisi nziza bifuza.

Akarere ka Huye kamaze kubaka amavuliro 30 yo ku rwego rwa ”Poste de Santé ” n’Ibigo Nderabuzima 18. Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko bafite gahunda yo kongera Poste de Santé zikagera kuri 45.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko nta murwayi wari wabura abamwitaho
Mahirweyashema Ezechiel avuga ko kubegereza ivuliro ari igisubizo ku baturage
Mahirwe Devothe asaba ko Abaforomo 2 bakorera kuri iyi poste de Sante bakongera amasaha yo gukora

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye