U Rwanda n’Ububiligi mu biganiro bigamije gutahura inyandiko zikiri muri icyo gihugu

webmaster webmaster

Inteko y’Umuco yatangaje ko u Rwanda n’Ububiligi biri mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo inyandiko zibitse amateka zaba ziri muri icyo gihugu zagarurwa kuko ari ubukungu bubumbatiye amateka y’Igihugu.

U Bubiligi buri mu biganiro n’u Rwanda bigamije gutahura inyandiko zibumbatiye amateka y’ u Rwanda

Ibi byatangajwe mu kiganiro Inteko y’Umuco yagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021 na RBA mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe inyandiko usanzwe wizihizwa ku wa 09 Kamena buri mwaka.

Izi nyandiko ziteganyijwe gutahurwa cyangwa zigasangizwa u Rwanda, ni izatwawe n’Abakoloni bari mu buyobozi bw’Igihugu ndetse n’imiryango itandukanye yakoreraga mu Rwanda harimo n’iy’Abihayimana.

Uwineza Marie Claude, Umukozi ushinzwe Igenzura no Kumenyekanisha inyandiko, yavuze ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gutarura no gusangizanya inyandiko kugira ngo abantu babashe kumenya amateka y’Igihugu.

Yavuze kandi ko mu mwaka wa 2019 hari intumwa z’u Rwanda zagiye mu Bubiligi kugira ngo zimenye inyandiko u Rwanda rwaba rufiteyo.

Yagize ati “U Rwanda rwatangiye urugendo rwo kuzitarura cyangwa rukazisangizwa kugira ngo tumenye ngo amateka yacu, ay’ubuzima bw’abantu b’icyo gihe ni ayahe? Twatangiranye n’Igihugu cy’Ububiligi. Ibihugu byombi byagerageje kuganira kugira ngo tubanze tugire ishusho y’iziriyo.”

Uwizeye yavuze ko nyuma y’ibiganiro hanatekerejwe uburyo zatarurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse ko hamaze gutegurwa umushinga ugamije kuzishyira mu buryo bw’Ikoranabunga.

 

Ese zibitswe he kugeza ubu?

- Advertisement -

Uwizeye yavuze ko kugeza ubu inyandiko Ububiligi buzaha u Rwanda zibitswe mu ngoro ndangamurage ya Africa yo Hagati (Le Musée Royale de l’Afrique Centrale) hakaba n’iziri mu ishyinguranyandiko rusange (Archives générales du Royaume) hakaba n’izibitswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya kiriya gihugu.

Kugeza ubu nta mubare uzwi w’izizaza ariko zikubiyemo amafoto, za raporo zitandukanye, iz’imiyoborere, amakarita ya za Teritwari, inyandiko z’Abami.

Kugeza ubu hamaze gukorwa itsinda rigari ry’inyadiko zaturutse ahantu hamwe (font) esheshatu.

 

Inyandiko zizafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside

Umukozi Ushinzwe kubika no kubungabunga inyandiko mu Nteko y’Umuco, Twagirayezu Yves yavuze ko hari abashobora kugoreka amateka bifashashije inyandiko, ariko ko kuba hari izizatarurwa zizaziba icyuho cy’abashobora gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Buriya iyo umuntu agiye kwifashisha inyandiko kugira ngo agere ku ntego yo gupfobya ni uko ya makuru yayakoresha nabi. Aho kugira ngo inyandiko ayikoreshe mu buryo bwuzuye, agakuramo agace. Ibyo rero nibyo tugerageza kurwana na byo, tukagaragaza inyandiko uko yakabaye, ifite icyo ivuze ahantu runaka, ikagaragazwa neza uko yakabaye.”

Ibi Abihurizaho n’Impuguke mu ishyinguranyandiko ry’Igihugu no muri Serivisi y’Inkoranyabitabo, Ndejuru Rosarie aho yabwiye UMUSEKE ko kuba Ububiligi bugiye gutanga inyandiko zibumbatiye amateka y’u Rwanda bifite icyo bivuze kuri yo.

Yavuze kandi ko kuba hashize imyaka myinshi zitarazanwa mu gihugu ari igihombo gikomeye u Rwanda rwagize ndetse cyaganishije kuri Jenoside. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusobanukirwa amateka nyakuri y’Igihugu.

Ati “Kiriya ni igihombo cyo kutamenya abo turi bo, ni igihombo cyo kutamenya abadushuka, cyo kutamenya ngo Umunyarwanda ntatatira.”

Akomeza agira ati “Tutabitaruye ntabwo twakongera kumenya u Rwanda, twaba dutaye umuco w’u Rwanda wo kubika amateka cyane ay’ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho y’abaturage.”

Yasabye Abantu kugana Ishyinguranyandiko ry’Igihugu kugira ngo babashe gusobanukirwa amateka, asaba abagifite inyandiko zitandukanya kuzizana mu Ishyinguranyandiko ry’Igihugu kugira ngo amateka akomeze kwaguka.

Usibye kuba u Rwanda rugiye gutahura inyandiko ziri mu Bubiligi, hanateganyijwe ko ibindi bihugu bifite aho bihuriye n’u Rwanda mu mateka y’Igihugu birimo Ubudage, Swede/Sweden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubutaliyani, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na byo bizaganira n’u Rwanda.

Abanyarwanda barasabwa kugana ishyinguranyandiko y’Igihugu kugira ngo babashe gusobanukirwa amateka

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW