Ibikorwa 10 umusore n’umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo

webmaster webmaster

Abantu benshi binjira mu rukundo bagakunda bakanakundwa ariko hakabaho igihe usanga urukundo rwabo rudakura cyangwa se ngo rubaryohere, ugasanga rimwe na rimwe batumva ibyiza byo kuba mu rukundo.

Iyo abakundana babanye neza biba bimeze nk’ijuru rito.

Kutaryoherwa no kuba mu rukundo abenshi bibaviramo gutandukana (Separation) bitewe n’uko bataba bitaye ku byo umwe ashobora gukorera undi kugira ngo urukundo rwabo rurambe.

Hari ibintu ushobora gukora kugira ngo ufumbire urukundo kandi ushimishe uwo ukunda bikabarinda intonganya cyangwa gutandukana mugahora mu munyenga w’urukundo.

Abahanga bavuga ko iyo umuntu akunze na we agakundwa bya nyabyo aba ameze nk’uri mu ‘ijuru rito.’

 

Hari ibintu 10 Umusore n’umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo rwabo

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha.

- Advertisement -

4. Jya ukunda kumuha impano kenshi ndetse wibande ku zihendutse cyane rwose kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone n’iyo mwaba muherukana vuba.

6. Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

7. Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushaka iminota mike ujye ahantu hatari urusaku umuhamagare umubaze uko ameze wibuke no kumubwira ijambo ‘Ndagukunda’.

8. Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

9. Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kurebana filime, umupira n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana ahantu hamwe (mu gipangu kimwe).

10. Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko nawe bigufitiye akamaro.

Mu gihe ufite uwo ukunda ntugomba kugereka akaguru ku kandi ngo wumve ko cyakemutse ahubwo ugomba guhora wita ku wo ukunda ushakisha icyo wamukorera, wibanda cyane cyane ku byamushimisha kugira ngo urukundo rwanyu ruhore rutoshye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW