Huye: Abatuye mu bice by’Amayaga bakuwe mu bwigunge nyuma yo guhabwa amashanyarazi

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gafumba na Kimuna mu Murenge wa Rusatira, bashimira Ubuyobozi ko bwabahaye umuriro w’amashanyarazi, nyuma y’igihe kinini bari mu mwijima w’icuraburindi.

Nyuma yo guhabwa amashanyarazi abanyeshuri bo mu mashuri abanza bongeye gukoresha mudasobwa.

Abahawe amashanyarazi ni abatuye mu bice biri mu Mayaga kure n’umuhanda mugari wa kaburimbo.

Benshi mu bahavuka bahamya ko iki gikorwa cyo kwegerezwa amashanyarazi bagifata nk’ikidasanzwe kuko kuva bahatura ari bwo bakiyabona.

Mukamana Pascasie w’imyaka 68 y’amavuko, avuga ko bajya mu bwigunge cyane iyo bwije, kuko nta muturage usohoka atinya gusitara kuko hanze haba hatabona.

Ati:”Hashize iminsi 2 tuwubonye, igisigaye ni umuhanda wa kaburimbo gusa kuko ikibazo cy’umuriro gikemutse.”

Pasteur Uwihanganye Philémon Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye (GS Gafumba) yabwiye UMUSEKE ko kutagira umuriro w’amashanyarazi byagiraga ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri kuko na za mudasobwa abanyeshuri bahawe zari zibitse, bigatuma ikoranabuhanga risubira inyuma.

Yagize ati: ”Twahawe imashini nyinshi ariko zose ziberaga mu bubiko.”

Nyuma yo guhabwa amashanyarazi abanyeshuri bo mu mashuri abanza bongeye gukoresha mudasobwa.

Uwihanganye yavuze ko umuriro bawuherewe rimwe n’ibyumba by’amashuri bubakiwe, kuko na byo byari bikenewe ukurikije ubucucike bw’abanyeshuri bari bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko guha abatuye mu mayaga amashanyarazi ari umuhigo bari bahize mu mwaka w’ ingengo y’Imali y’Akarere.

- Advertisement -

Sebutege avuga ko ingo 4600 muri aka Karere, zamaze kubona umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari, ingo 1500 zahawe akomoka ku mirasire y’izuba.

Sebutege ati: ”Ibice by’amayaga ni ahantu higanjemo ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyaka, Ubuyobozi bukavuga ko ari ahantu hera cyane kuko imyaka ihera ariyo igaburira ibice byinshi byo muri aka Karere.”

Ingo 1200 nizo ziteganyijwe guhabwa amashanyarazi, zirimo inyubako z’amashuri, ndetse na biro z’utu Tugari twombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko ingo 4600 muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imali arizo zahawe amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari wa REG.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE/Huye.