Ubuhinde: Zion Chana wari ufite abagore benshi ku isi yapfuye

webmaster webmaster

Zion Chana, wari ukuriye idini ryemera gushaka Abagore benshi mu Buhinde yapfuye ku Cyumweru asize abagore 38, abana 89 n’abuzukuru 36. Bivugwa ko ari we muntu wari ukuriye umuryango w’abantu benshi kurusha indi ku isi.

Zion Chana wari ufite abagore benshi ku isi yapfuye

Zion Chana yapfiriye muri Leta ya Mizoram mu gihugu cy’Ubuhinde, bivugwa ko yari arwaye indwara ya Diabete ikaba ari yo yamuhitanye.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru PTI ko Chana yarembeye iwe mu rugo mu gace ka Baktawng Tlangnuam ajyanwa kwa muganga ku Cyumweru nijoro, apfa akihagezwa.

Biragoye kandi kumenya neza ingano y’abagize umuryango wa Chana. Hari inkuru yemeza ko afite abagore 39, abana 94, abuzukuru 33 n’umwuzukuruza umwe.

Ibinyamakuru byinshi iwabo byemeza ko ari we ufite “umuhigo w’isi” ku muryango ungana gutyo. Bivugwa ko umuryango we wagiye kabiri kuri televiziyo izwi cyane mu kiganiro cyitwa ’Believe it or Not’ (bivuze ngo ’wabyemera cyangwa utabyemera’, ugenekereje mu Kinyarwanda).

Umuhigo we nubwo utazwi neza, Chana n’umuryango we ni urukererezabagenzi kuko bakurura abakerarugendo aho batuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubuhinde.

Uyu muryango munini cyane ubana hamwe mu nzu y’amagorofa ane izwi nka “Chuuar Than Run” cyangwa ’Inzu y’ikiragano gishya’, ifite ibyumba 100.

Iyi nzu yabo nini ikurura abakerarugendo muri iyo leta, abantu bavuye ahanyuranye ku isi bakajya kureba imibereho itangaje y’uyu mugabo n’umuryango we.

Abagore be, byibura abakiri mu munsi y’imyaka 40 nibo baba hafi y’icyumba cya Chana bagakurikirana ubuzima bwe ari nako bahana ibihe byo kumuraza no gukora amabanga y’abashakanye.

- Advertisement -

Aba bagore bose bubaha umugore mukuru kuko afatwa nk’umukuru w’umuryango.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Chana yavutse mu 1945. Akaba yarashatse umugore we wa mbere – umurusha imyaka itatu, we afite imyaka 17.

Uyu muryango ubarizwa mu idini rishamikiye ku kwemera kwa gikristu – Chana Pawl – rifite abayoboke bagera ku 2.000. Bose baba hafi y’inzu ya Chana muri Baktawng Tlangnuam, kuri 55Km uvuye mu murwa mukuru Aizawl w’iyo leta.

Iryo dini, ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, ryashinzwe na sekuru wa Chana mu 1942.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW