ICC yasabye Sudan kuyishyikiriza Ahmed Haroun wahoze ari inshuti ya Omar al-Bashir

webmaster webmaster

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga M panabyaha (ICC/CPI), Fatou Bensouda yasabye Sudan kurushyikiriza ushinjwa kugira uruhare rukomeye mu byaha byo mu ntambara na Jenoside mu Karere ka Darfur mu Burengerazuba bw’igihugu.

ICC Yasabye Sudan kuyishyikiriza Ahmed Haroun wahoze ari inshuti magara ya Omar al-Bashir

Ibi Umushinjancyaha Mukuru yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku munsi w’ejo  nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu karere ka Darfur.

Muri icyo kiganiro, Bensouda yabwiye abanyamakuru ko urukiko rwa ICC rwagiranye ibiganiro “byiza” na Leta ya Sudan ku bijyanye no kurwoherereza uwahoze ari Perezida Bashir, ufungiwe muri gereza i Khartoum, akajya kuburanishwa ku birego birimo na jenoside

Fatou Bensouda yasabye abayobozi ba Sudan gutanga na Ahmed Haroun, inshuti y’akadasohoka  ya Omar al-Bashir wahoze ari Perezida akaza guhirikwa ku butegetsi, kugira ngo aburanishirizwe hamwe n’uwahoze akuriye intagondwa bashinjwa ibyaha bimwe.

Ali Abd-Al-Rahman wahoze ari umukuru w’umutwe w’aba Janjaweed, azwi na none ku izina rya Ali Kushay yishyikirije urwo rukiko mu mwaka ushize.

Yavuze ko mu cyumweru gishize hemejwe ibirego Ali Kushayb ashinjwa, yongeraho ko “bishinjwa we na Ahmed Haroun”, kandi ko bakwiye kuburanishirizwa hamwe.

Intambara muri Darfur yatangiye mu 2003 ubwo imitwe yitwaje intwaro yaho yigomekaga kuri leta ya Sudan, ivuga ko ako karere kirengagizwa.

Leta ya Sudan yasubije iha intwaro aborozi b’Abarabu bagenda baragira bimuka, baje kumenyekana ku izina ry’aba Janjaweed, ibaha akazi ko gukoresha urugomo mu kuburizamo iyo myivumbagatanyo.

Umuryango w’Abaibumbye uvuga ko abagera ku 300.000 baguye muri iyo ntambara n’aho abandi barenga miliyoni bata ibyabo.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW