Za mubazi zo kuri moto zagiye he? Ubujura na internet nke biri mu byazikomye mu nkokora

webmaster webmaster

Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo yatangaje ko ubujura ndetse n’ikibazo cya internet nke ari bimwe mu byakomye mu nkokora ikoreshwa rya mubazi zifasha abagenzi kwishyura matari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuba mubazi zarakunze kwibwa ndese n’ihuza nzira rya interineti rigenda gake ni bimwe mu byakomye mu nkora ikorereshwa ryazo

Muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali byatangiye kubahirizwa ku wa 15 Kanama 2020, ari na yo tariki abamotari bose bagombaga gutangiriraho gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga, zigaragaza igiciro umugenzi yishyura bitewe n’ibilometero agenze.

Icyo gihe byemejwe ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133Frw kuri kilometero.

Igihe bibayeho ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota 10 ya mbere ari ubuntu, ariko yarenga agatangira kwishyura 21 Frw ku munota.

Kuva icyo gihe izi mashini zakomeje kwijujutirwa n’abagenzi batari bake aho bavugaga ko mu rugendo rurerure zibahenda cyane kurusha uko yakwiyumvikanira n’umumotari.

Byaje guhuhurwa no kuba bamwe mu bamotari barakoreshaga mubazi nk’uburyo bwa telefoni ibintu byaje no kuba intandaro yo kuba zitagikoreshwa kuri hafi ya bose.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye Umuseke ko abamotari bazikoreshaga mu buryo bwa telefoni bityo rimwe na rimwe ugasanga abajura barazibabambuye .

Yavuze kandi ko usibye kuba barazibwaga bya hato na hato na interineti yagendaga gake bigatuma abamotari benshi batitabira kuzikoresha.

Ati “Icya mbere cyari kirimo ni uko bahawe mubazi ariko bazibaha zirimo na system ya telefoni. Baragenda barazibiba bikomeye, abajura bakagenda bakayishikuza umumotari. Noneho haboneka ko bagenda n’ihuzanzira rya murarandasi zigahagarara (connection) kandi yanatwaye wa mugenzi. Haboneka ko zitanabakwiriye bose.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ibyo byose bibaye ngombwa dusaba ko baba bazihagaritse, bikabanza bikanozwa, abamotari bakabanza kwiga kuzikoresha noneho n’abanoza system yabo bakayinoza dusaba ko ibiciro byagabanuka kuko byahendaga umugenzi.”

Ngarambe yavuze ko habayeho ibiganiro hagati ya Ferwacotamo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu  Ngenzura mikorere RURA, ku buryo vuba zakongera gukoreshwa ariko zidafite system ya telefoni.

Ati “Cyahawe umurongo, RURA yarabanje iragenzura ireba ibiciro byabo kuko mbere harimo y’uko yagendaga ugasanga igiciro niba ari icya Yego moto ntikiri guhura n’icya Pascal moto, n’icya AC group. Abahabwa ubujyanama bose barabuhabwa igisigaye ni ukongera guhura n’abamotari na bo bakavuga ibyifuzo byabo noneho hagahita havamo umwanzuro umwe wo kongera gukoresha mubazi.”

Gahunda yo gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga kuri moto yagiyeho hagamijwe kugabanya amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Kugeza ubu ibigo bitanga mubazi z’ikoranabuhanga birimo Yego Innovision Ltd, Pascal Technologies na AC Group.

Abamotari bazinengaga ko n’amafaranga yo kuzigura ari hejuru cyane.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW