Igishoro cya CIMERWA kimaze kwiyongeraho 14% mu Gihembwe cya Mbere

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa buratangaza uru ruganda  rwashoye agera kuri miliyari 30Frw mu bikorwa byarwo, akaba amaze kwiyongeraho 14%  mu gihembwe cya mbere  cyarangiranye n’itariki 31/3/2021.

Cimerwa ni rwo ruganda rwabimburiye izikora sima mu Rwanda

John Bugunya Umuyobozi w’uruganda rwa Cimerwa avuga ko umwanya mwiza bahagazemo mu gice  cy’umwaka  ubaha ishusho y’ibizaba mu mpera y’umwaka wa 2021.

Ati “Nubwo twakomwe n’ibihe bya guma mu rugo mu gihembwe cy’uyu mwaka, twashoboye kunguka agera kuri miliyari 8.7Frw.”

Uruganda rwa Cimerwa ruvuga ko mu buryo bw’ubucuruzi umubare wagabanutseho miliyari  1Frw.

Albert Sigei Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa avuga ko isoko ry’imbere mu gihugu ryakomeje gutera imbere bitewe n’abashoramari bashora mu bikorwa remeza mu gihugu ndetse n’ibyo bohereza mu mahanga na byo ngo byariyongereye.

Ati: “Mu bihe bikomeye nk’ibi umwanya wacu ku isoko izaguma gukora kandi ntabwo uzanyeganyezwa kandi turitegura kurushaho kuwukomeza cyane.”

Albert Sigei yakomeje avuga ko ubwiyongere bwa sima  mu bubiko bwabo  bibaha icyizere cy’uko  biteguye kandi bafite ubushbozi bwo kugaburira isoko rya sima kandi bazakomeza gufasha muri gahunda y’iterambere mu bikorwa remezo bya Leta ndetse no  muri gahunda y’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda).

Ibijyanye n’umutekano n’ubuzima CIMERWA izakomeza kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bubahirize intera ya metero imwe, gukaraba intoki, no kwambara agapfukamunwa neza, kandi bakaba barakingiye abakozi babo bagera kuri 200.

Albert Sigei Ati: “Umusaruro mwiza wa CIMERWA ugaragaza ubushobozi uruganda rufite mu kurenga inzitizi zo mu bihe bya COVID-19. Ibyo byose tubikesha ubumenyi n’imikorere y’abakozi.”

- Advertisement -

Uruganda rwa CIMERWA rwatangiye ibikorwa byarwo mu mwaka wa 1984, ni rwo ruganda rwa mbere rwatangiye gutunganya sima mu Rwanda rukaba ruherereye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

CIMERWA ni umutera nkunga ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza  y’abaturage, mu byo ururuganda rwakoze harimo  kubakira abahaturiye amahuri y’inshuke n’abanza, rwubatse ivuriro, isoko, rwahaye abaturage amashanyarazi, ndetse rwegereje abaturage amazi meza n’ibindi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #MINCOM #MadeInRwanda #CIMERWA