Ibiro by’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Pantagon) byatangaje ko indege z’intambara zarashe ku mitwe ifashwa na Iran ikorera muri Iraq.
Itangazo ryayo rivuga ko ibi bitero byarashe ububiko bw’intwaro n’ibirindiro hagamijwe kwihimura ku bitero by’utudege tutagira abapilote, ‘drones’, by’iyo mitwe yateye ku ngabo za Amerika muri Iraq.
Itangazo ryagize riti : “Perezida wa Amerika yavuze neza ko azagira icyo akora mu kurengera abakozi ba Amerika.”
Itangazo rya Pentagon rivuga ko “ibitero by’indege byo kwirinda bidahusha intego” byarashe ahantu habiri muri Syria na Iraq.
Pentagon Ivuga ko imitwe ifashwa na Iran irimo Kataib Hezbollah na Kataib Sayyid al-Shuhada ikoresha ahantu harashwe.
Joe Biden Kuva yajya ku butegetsi, ibi bibaye ibitero bya kabiri by’indege zigabye kuri iyo mitwe ifashwa na Iran.
Abasirikare bagera ku 2,500 ba Amerika bari muri Iraq mu bufatanye n’ibindi bihugu bwo kurwanya umutwe wa Islamic State (IS).
Kuva mu 2009, Amerika yita Kataib Hezbollah umutwe w’iterabwoba, ikawushinja kubangamira amahoro n’umutekano bya Iraq.
Iraq ntiyongeye kugira amahoro arambye kuva Amerika n’inshuti zayo zagabayo ibitero byo guhirika Perezida Saddam Hussein.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: BBC
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW