Isengesho Perezida Museveni yabwiye Imana ku isabukuru y’umugore we

webmaster webmaster

Uyu munsi umugore wa Perezida Yoweri Museveni yujuje imyaka 73 y’amavuko, Perezida Museveni yamwifurije gukomeza gukura kugeza ubwo bazagira imyaka 100 bari kumwe.

Museveni n’Umugore we, umwe ni Perezida undi ni Minisitiri bari ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu 1986

Yagize ati “Nshimire Umwami Imana ku buzima yahaye Maama Janet Museveni, imigisha myinshi yamuhundagajeho mu buzima bwe bwose. 

Turifuza indi myaka myinshi ku buzima bwe, ibyishimo, no gukomeza gukora. Ntegereje kurambana na we tukageza imyaka 100 turi kumwe.”

Mme Janet Kainembabazi Kataaha yavutse tariki 24 Kamena 1948 (yujuje imyaka 73). Yavukiye ahitwa Kajara, mu Karere ka Ntungamo, muri Uganda.

Yashakanye na Perezida Yoweri Museveni ​mu 1973, babyaranye abana Gen Muhoozi Kainerugaba, Natasha Karugire, Patience Rwabwogo na Diana Kamuntu.

Janet Museveni ni Minisitiri w’Uburezi na Siporo kuva tariki 6 Kamena 2016, mbere yahoo yari Minisitiri ushinzwe agace gakennye ka Karamoja kuva tariki 27 Gicurasi 2011.

Iyi foto ni yo Museveni yakoresheje ayandikaho ikifuzo cye yahaye Imana

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -