PAM yakiriye miliyoni 5.3$ azafasha kuzamura iposho rigenerwa impunzi ziri mu Rwanda

webmaster webmaster

Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye rishinzwe ibiribwa PAM  riratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, ryahawe inkunga ya  miliyoni 5.3 y’amadolari n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Ifoto y’umwe mu mpunzi z’Abanyekongo uri mu nkambi ya Kigeme agaburira abana be (Photo WFP)

Aya mafaranga yatanzwe nk’imfashanyo igamije kugaburira impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi bahungiye mu Rwanda.

Impunzi zisaga 104,000 z’Abanyekongo, n’Abarundi ziba mu nkambi zo mu Rwanda ni zo zizahabwa aya mafaranga atangwa mu buryo bwa cash.

Ibikorwa bya PAM byo gufasha impunzi muri uyu mwaka byakomwe mu nkokora no kubura amikoro biba ngombwa ko igabanya imfashanyo y’ibiribwa yatangwaga aho yagabanutse igera kuri 40% by’imfashanyo yahabwaga impunzi.

Ni mu gihe imfashanyo yo ku mashuri yakomeje gutangwa hagamijwe gukomeza guhangana n’imirire mibi mu bana.

Muri Gicurasi 2021, PAM ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), na Ministeri ifite ubutabazi mu nshingano byatangiye gutanga imfashanyo y’ibiribwa mu buryo butandukanye bahereye ku bafite ibibazo byihariye kurusha abandi harimo abagore batwite, n’abarwaye indwara zidakira.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ashimishijwe n’inkunga yatanzwe.

Yagize ati “Twishimiye iyi nkunga yatanzwe n’Abanyamerika.”  Yakomeje agira ati “Iyi kimwe n’izindi nkunga zitangwa n’abandi baterankunga batandukanye birafasha PAM kongera amafaranga  yatangaga akava kuri 80% by’ayatanzwe muri Gicurasi ku mfunzi zikeneye ubufasha cyane kurusha izindi akagera kuri 92% muri Kamena 2021, no kuva kuri 40%  ku nkunga igenewe impunzi muri rusange, akagera kuri 46% ku mpunzi zitishoboye kurusha izindi.”

Inkunga ihabwa impunzi mu Rwanda itangwa mu buryo bw’amafaranga aho abayagenewe bagura ibiribwa  ku masoko yo mu nkambi cyangwa mu nkengero z’inkambi.

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP mu mwaka wa 2020 ryahawe igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel.

Ni wo muryango munini utabara abugarijwe n’inzara ku Isi mu rwego rwo kugira ngo bagire amahoro, ituze n’iterambere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW