Karasira Aimable wamenyekanye ku izina rya Profesor Nigga nk’izina yakoreshaga ry’ubuhanzi akabifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agiye kwitaba urukiko atangire kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Karasira akurikiranyweho ibyaha bitandukamye birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukurura amacakubiri.
Hari amakuru avuga ko Karasira Aimable azitaba urukiko bwa mbere ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 akazaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge saa tatu (9h00) za mu gitondo.
Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.
Mu butumwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyize ahagaragara icyo gihe , rwavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.
Karasira kandi agiye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma y’aho nabwo Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari asnzwe akorera imwirukanye, imushija amakosa akomeye arimo Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo mu bitangazamakuru binyuranye by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi.
Hari kandi Gukwirakwiza amakuru atuma abantu banga no kubahuka ikigo akorera cyo kimwe n’izindi nzego kandi binyuranyije n’ingingo ya 04 y’itegeko rya Perezida no.45/01 ryo kuwa 30 Kamena 2015, rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi kubaha buri gihe inzego za Leta, politiki na gahunda za Guverinoma.
Kugeza ubu Karasira Aimable afungiye sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW